bwiza.com
Imyidagaduro

Justin Bieber yasabye imbabazi nyuma yo kwibasirwa abeshya ko umugore we atwite.

Ku munsi wo kubeshya, tariki ya 1 Mata, 2019, icyamamare mu muziki kuri iyi si, Justin Bieber yabeshye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ko umugore we, Hailey Baldwin atwite. Nyuma y’aho byagaragariye ko abeshya, abantu ntibamworoheye.

Justin Bieber yashyize amafoto atatu ku rukuta rwe, harimo iy’umwana uri mu nda, abantu batangira kubyizera, ndetse banamwandikira ubutumwa bumwifuriza amahirwe masa. Yaje kubihuhura ubwo yasimbuzaga wa mwana wari mu nda imbwa.

Abamukurikira batangiye kumutuka, abandi bamubwira ko bidakwiye. Mu kwisobanura, yahise ashyiraho iya Hailey afashe ku nda nk’uri hafi kwibaruka kugira ngo abereke ko atababeshya, nyamara ku ifoto ya kabiri yari yamaze kuvuga ko ari umunsi wo kubeshya.

Uwitwa Malin Anderson ntiyishimiye iyi mikino dore ko we mu minsi mike aherutse gupfusha umwana. Yamubwiye ko agomba kwibuka ko hari abantu babuze abana ku buryo atabakiniraho bene iyi mikino ngo ni uko ari ku munsi wo kubeshya.
“Hari abantu batishimira ibintu by’imikino, ndi umunyarwenya kandi ni umunsi wo kubeshya. Ntabwo nashakaga kubabaza abantu batagira abana.”

Justin kandi yagarutse ku byiza n’ingaruka z’urwenya n’imikino yahuye na zo.
“Abantu benshi ndabizi ikinyoma cya mbere batera ababyeyi babo ni ukubabwira ko utwite kugira ngo wumve uko babyakira. Ariko ndasaba imbabazi abantu nababaje. Mu by’ukuri, sinashakaga kugira uwo mbabaza. Ibi ni nk’igihe nateye keke(cake) mu maso ya mushiki wange muto ku munsi we w’amavuko, ngira ngo arishima ariko yararize.”

Uyu muhanzi yatangaje ko akenshi umuntu aba atazi niba ibyo agiye kuvuga ko hari abo bibabaza. Ati: “Bamwe baraseka, abandi bakababara”.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!