bwiza.com
Amateka

KU MUNSI NK’UYU: Mu 1968, Martin Luther King yaratabarutse.

 

Mbahaye ikaze mu cyegeranyo gishingiye ku mateka, KU MUNSI NK’UYU. Uyu munsi ni tariki ya 4 Mata. Ese ni iki cyawuranze kuva mu myaka yo ha mbere?

1841: Umukuru wa leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 9, William Henry Harrison yatabarukiye mu ngoro ya White House.

1865: Umukuru wa USA, Abraham Lincoln yarose yapfuye, nyuma y’iminsi 10 biba impamo.

Mu makuru yatanzwe n’uwari inshuti ye, Ward Hill Lamon yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 4 Mata, 1865, Abraham yarose inzozi z’umurambo wari uryamye mu ngoro ya White House.Yabajije umwe mu bamurinda umuntu wapfuye, amusubiza ko ari Perezida. Tariki ya 11 Mata, 1865 yabwiye Lamon ko inzozi yarose zamuteye ikibazo. Nyuma y’iminsi 10 arose, Lincoln yararashwe arapfa.

1949 : Amasezerano yo gutangiza NATO( North Atlantic Treaty Organization) yasinyiwe i Washington D.C.

1968:  Impirimbanyi mu kurwanirira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Amerika, Martin Luther King Jr. yiciwe i Memphis muri Tennessee.

1973:  Inyubako ndende y’ubucuruzi ya World Trade Center yafunguye umuryango. Mu 2001, iyi nyubako yagabweho igitero y’indege, irasenyuka.

1975: Imwe mu makompanyi akomeye mu ikoranabuhanga, Microsoft yarafunguwe ku bufatanye hagati y’umuherwe Bill Gates na Paul Allen

Izindi wakunda

Bwiza.com