bwiza.com
Ahabanza » Ubushyamirane hagati y’ibihugu by’ibihangage bushobora guhungabanya ubukungu bw’isi muri 2019.
Ubukungu

Ubushyamirane hagati y’ibihugu by’ibihangage bushobora guhungabanya ubukungu bw’isi muri 2019.

Ubucuruzi mpuzamahanga bushobora kuzagabanukaho 2.6% muri uyu mwaka kurusha mu mwaka wa 2018. Ibi byatangajwe n’ umuryango mpuzamahanga wita ku bucuruzi, WTO(World Trade Organization), ku wa 2 Mata 2019 i Geneva mu Busuwisi. Uyu muryango uvuga ko bishobora guterwa n’ubushyamire hagati y’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika n’Ubushinwa.

Iyi nkuru dukesha The New Vision, ivuga ko WTO yari yatangaje mbere ko ubucuruzi bushobora kuzazamukaho 3.7% muri uyu mwaka. Kuba ubucuruzi buzagabanukaho 2.6% bishobora kuzahungabanya na 3% karikiyongereyeho mu mwaka wa 2018.

Umuyobozi wa WTO, Roberto Azevedo, yabwiye abanyamakuru ko kuba badafite amakuru meza ajyanye n’ubyiyongere ku bucuruzi bw’isi bitatungura umuntu wasomye ibitangazamakuru mu mezi 12 yashize.

Uyu muryango uvuga ko ibihugu 164 biwugize, byavuguruye ibyashoboraga kubibanagamira. Bityo, ibyo bikazakomeza kubangamira ubucuruzi by’umwihariko imisoro ihanitse hagati y’ u Bushinwa n’America.

Azevedo abajijwe niba ubu bushamirane hari uwaba ari kubwungukiramo yavuze ko ntawe, ashimangira ko abenshi bazabuhomberamo. Yongeyeho ko ariyo mpamvu gukemura ayo makimbirane ari kimwe mu byihutirwa. Bityo bakaba biteguye kuzumva amakuru meza ashobora kuva mu biganiro by’ibihugu byombi.

Mu mwaka w’2018, WTO, yari yateganyije ko ubuhahirane ku rwego mpuzamahanga buziyongeraho 4.4%. Kuba uyu mubare waragabanutseho 1.4%, abahanga mu by’ubukungu muri uyu muryango bavuga ko byerekana ko hari ibikibangamiye ubucuruzi mpuzamahanga.

Azevedo yanavuze ko uyu muryango ubereyeho gufasha ibihugu kongera ubuhahirane hagati yabyo ariko iyo hajemo ubushyamirane buri gihugu gihitamo kureba inyungu zacyo.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com