bwiza.com
Ahabanza » Imyaka 25 irangiye umubano w’Ubufaransa n’ U Rwanda ucumbagira
Amakuru Politiki

Imyaka 25 irangiye umubano w’Ubufaransa n’ U Rwanda ucumbagira

Amateka ya politiki agaragaza ko Ubufaransa bwari bufitanye imikoranire ya hafi cyane na Perezida Juvenal Habyarimana  ariko kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, umubano w’ ibi bihugu byombi wakomeje gucumbagira.

N’ubwo bimeze bityo, kuva Perezida Emmanuel Macron yatangira kuyobora Ubufaransa muri 2017 hagiye hagaragara ibimenyetso byerekana ko umubano w’ igihugu cye n’ U Rwanda ushobora kuzamera neza ariko ntibiragerwaho.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa anagirana ibiganiro na Macron mu bihe bitandukanye, bigaragara ko aba bakuru b’ibihugu byombi bari mu nzira nziza yo kuzahura umubano ariko ubwo Leta y’ U Rwanda yamwandikiraga [Macron] imusaba kuzitabira umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, ashaka uzahamubera.

Ibiro bya Perezida w’ Ubufaransa bivuga ko buzahagararirwa n’ uwundi muyobozi wo mu rwego rwo hejuru utari Perezida Macron.

Mu gihe Leta y’ U Rwanda yari itegereje ifite amatsiko menshi kumenya uwo muyobozi mukuru uzahagararira Perezida Macron , Kuwa 21 Werurwe 2019,   byaje kumenyekana ko  ari umudepite Hervé Berville.

Guha agaciro jenoside yakorewe Abatutsi

N’ubwo uyu mu Depite mushya mu Nteko Nshingamategeko y’ Ubufaransa,  Hervé Berville yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ariko akajya kurererwa mu muryango w’ Abafaransa ndetse utanakoroherwa no gusobanura byimbitse uruhare rw’ icyo gihugu muri jenoside yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100, mu gihe yabaye afite imyaka ine.

Berville yagiye yanga kugira icyo avuga kuri jenoside

Mu mwaka wa 2018, Herve Berville yatangarije ikinyamakuru Libération ko n’ubwo aha agaciro amateka y’ igihugu avukamo [U Rwanda]…, ati’’ Ibyo byabaye ntibigomba kundanga cyangwa gusobanura uwo ndiwe’’.

Muri 2017, ubwo Berville yinjiraga mu Nteko mu kiganiro yagiranye na Jeuneafrique yanze kugira icyo atangaza ku ruhare rw’ Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu, uyu Berville wari wanze gutanga ibitekerezo bye kuri jenoside yanatwaye ubuzima bw’imiryango ye yahinduye gahunda, aho avuga noneho ko ashaka ko Abafaransa bazirikana uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu  Rwanda muri 1994.

Kuba Berville abarizwa mu ishyaka La France en Marche rya Perezida Emmanuel Macron ari na we uzamuhagararira muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25, bishobora kuzagira icyo bihindura ndetse bikaba umusingi wo gukemura ikibazo cy’ umwuka mubi.

Izindi wakunda

Bwiza.com