bwiza.com
Imikino

Se wa Lionel Messi mu maboko ya polisi

Umubyeyi wa Lionel Messi, Jorge Messi ari mu maboko ya polisi mu iperereza nyuma yo kugonga umusore w’imyaka 24 wari utwaye moto mu mugi wa Rosario muri Argentine.

Muri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 4 Mata, uyu musore akimara kugongwa na Jorge Messi watwaraga imodoka yo mu bwoko bwa BMW, yahise ajyanwa ku bitaro igitaraganya. Uyu musaza we yahise ajyanwa ku kigo cya polisi kiri hafi y’ahabereye impanuka kugira ngo harebwe niba anujuje ibyagombwa bimwemerera gutwara cyangwa yatwaye yari yasinze.

N’ubwo uyu musore yatakaje ubwenge ubwo impanuka yabaga, abaganga batangaje ko ibikomere bye bidateye ubwoba.

Jorge Horacio Messi w’imyaka 61 n’umuhungu we, Lionel Messi bigeze guhamwa n’urukiko rwo muri Esipanye icyaha cyo kutishyura imisoro mu 2016. Igifungo bari guhabwa bakivunjemo amafaranga(ihazabu).

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!