bwiza.com
Ahabanza » Umugore wari urembejwe n’inkari, yanyaye muri Banki Nkuru y’igihugu
Utuntu n'utundi

Umugore wari urembejwe n’inkari, yanyaye muri Banki Nkuru y’igihugu

Umugore utatangajwe amazina yihagaritse muri Banki Nkuru yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara igihe kirekire ategereje guhabwa serivisi.

Uyu mugore asobanura icyamuteye kunyara muri Banki, yagize ati “Nagerageje gusunika, isaha yose yashize ngerageza, ubwiherero bwari bufunze”.

Uyu mugore wamanuye ikariso akanyara ahagaze muri iyi banki, ahagatiye imyenda yo hasi yari yambaye n’isakoshi ye, avuga ko yabikoze ababaye cyane mu gihe serivisi yifuzaga atayihabwaga, ndetse n’ubwiherero bukaba bwari bufunze.

Iyi banki iherereye mu Mujyi wa Kempton park, Gauteng, muri Afurika y’Epfo. Uwayihagaritsemo yavuze ko ikosa riri kuri banki itarafunguye ubwiherero rusange.

Ubwo uyu mugore yihagarikaga muri banki, hari ijwi ry’umugabo wari hirya ye, yavuze ati ‘Turacyategereje udufasha’. Ngo bisobanuye ko bari bahamaze akanya kanini.

Umuyobozi w’iyi Banki Nkuru y’igihugu, Gift Ndou, yatangarije News 24 ko ubwo aya mahano yabaga, atari ahari. Yisobanuye avuga ko uwo munsi ubwiherero bwari bufunze bitewe n’uko amazi yari yabuze, bitewe n’itiyo yari yagize ikibazo.

Ubwiherero ngo bwari bwafunzwe mu gihe hakorwaga iyo tiyo, ati “Buba bufunze rimwe gusa iyo nta mazi ahari, ubu burafunguye, 100% burafunguye”.

Yakomeje avuga ko iyo uyu mugore aza kwegera abashinzwe amasuku muri iyi banki, bari kureba uburyo bamufashamo, iryo bara ryabaye ntiribe.

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

SINDAYIHEBURA Léonidas 06/04/2019 3:37 pm at 3:37 pm

Ese uwo mugore nta kosa rirerire yakoze kuko nawe ntiyari kubahuka kunyara mu bantu ariko abitewe n,imisonga ndetse yuko abagore bataza bagira amafure vyategerezwa kugenda uko ko yari yabuze ubwiherero bihe isomo ababijejwe iryo kosa riteye isoni ritazongera kuba

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Ntibyemewe