bwiza.com
Ahabanza » #Kwibuka25 : Ni akaga twagize gakomeye nk’Igihugu kugira Abayobozi bica – Senateri Mukasine
Kwibuka

#Kwibuka25 : Ni akaga twagize gakomeye nk’Igihugu kugira Abayobozi bica – Senateri Mukasine

Mu murenge wa Rugendabari ku rugabano rw’Akarere ka Muhanga na Ngororero niho habereye Umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo n’Interahamwe zabakuraga i Kabgayi aho bari bahungiye zikajya kubicira mu cyari Komini Kibirira no ku Kabaya , Senateri Mukasine Marie Claire yavuze ko Jenoside aho yabaye mu bice byose yateguwe kandi Ubuyobozi bubigiramo uruhare rukomeye.

Ibi bigaragarira kukuba ubuyobozi bwarabitoje abaturage bubigisha urwango rubiba amacakubiri , ndetse buranabitangira buhoro buhoro bugenda bwica Abantu kugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Hon.Senateri Mukasine yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari mateka azahora ababaza Abanyarwanda ntabwo bakwiye kuyibagirwa bagomba kuyibuka kandi bakibuka ko Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bazize ubusa .

Yagize ati « Ni akaga gakomeye twagize ko kugira Ubuyobozi bwica aho kurengera Abanyagihugu , ariko Imana ishimwe ko yahinduye amateka y’Igihugu cyacu igarura icyizere twongeye kubona Abanyarwanda bunga ubumwe kubera Imiyoborere myiza itavangura Abanyarwanda.».

Mukantwali Daphrose umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uvuka mu murenge wa Rugendabari wanarokokeye, i Kabgayi , yvuze ko ubwo ibitero byagabwaga iwabo biturutse muri Kibirira yagerageje guhunga n’Abana abahungishirije iwabo aho yavukaga yibwira ko ho bitagezeyo nyamara agezeyo yasanze nabo bahunze bagiye, niko gukomeza i Kabgayi bibwira ko bazahabonera ubuhungiro.

Agira ati «turi i Kabgayi bazanaga amalisiti bagahamagara bakabapakira amabisi amwe manini bakabajyana mu Ngororero kubicirayo ariko hari n’abo bafataga bakabicira i Kabgayi bakabajyana kubajugunya muri Nyabarongo».

Binavugwa Nzaramba Cyriaque nawe utuye muri uyu murenge nawe wari warahungiye i Kabgayi nyuma y’uko yari avuye i Kigali ahunze kuko bari bamumereye nabi bavuga ko ari Umututsi yigira inama yo kugaruka iwe nyamara ataragerayo abwirwa ko umugore we n’abana be bamaze kwicwa bajugunywe muri Nyabarongo.

Agira ati « i Kabgayi bicaga abantu ndeba kuko njyewe nabaga hanze sinari mfite uruhushya rwo kujya mu nzu , Abasirikare bazaga gutwara Abakobwa bakabajyana, imodoka baziparikaga hanze inyuma y’ikigo ndeba , babanje gukuramo abantu bize babajyana babica bamaze kubamaramo nibwo batangiye gutwara abandi ku itariki 2 nibwo Umusirikari yari yaratubwiye ko azazana grenade 30 akatwica umunsi umwe uwo munsi nibwo Inkotanyi zahageze ziraturokora».

Uwamariya Béatrice Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko kwibukira kuri Nyabarongo bagikora kuko Nyabarongo yatwaye aka karere Abantu benshi kandi abenshi bakaba batarashyinguwe ari yo mpamvu nabo bagomba kubibuka no kubaha agaciro kabo.

Gusa Uyu muyobozi avuga ko hari amazina y’abantu ataramenyekana bityo bakaba badafite imibare nyayo y’abo bamaze gushyingura n’abatarashyingurwa.

Agira ati« hari ubushakashatsi bugiye gutangira bwo kumenya Abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi , amazina dufite yanditse hano kuri monument ya Nyabarongo ni macyeya ariko indi iri Mushishiro iriho Abantu 800 , ariko ntekereza ko ubushakashatsi nibumara gukorwa tuzamenya umubare Nyawo w’abajugunywe muri Nyabarongo».

Ubuyobozi bwa Ibuka muri aka karere buvuga ko mu bantu biciwe i Kibirira abenshi bari bakuwe i Kabgayi ni mu gihe abari bahahungiye bari bari hafi y’ibihumbi 50 by’Abatutsi bari baturutse hirya no hino .

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!