bwiza.com
Ahabanza » Impuguke ku bibazo byo mu mutwe n’imyitwarire barasaba abantu kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Kwibuka

Impuguke ku bibazo byo mu mutwe n’imyitwarire barasaba abantu kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu gihe hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye , yasize ibibazo bitandukanye birimo kuba abantu bahura n’ihungabana kubera ibihe bikomeye banyuzemo.
Ni muri urwo rwego, impuguke ku bibazo byo mu mutwe n’imyitwarire bakangurira abantu kuba hafi no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse no kubafasha mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo gishinzwe ubuzima RBC( Rwanda Biomedical Center) Dr. Yvonne Kayiteshonga atangaza ko hari ingamba zafashwe mu guhangana n’ikibazo cy’ihungabana cyane cyane ku barokotse Jenoside .

Uyu muyobozi akaba yakomeje asaba Abanyarwanda bose kugira uruhare muri iki gihe bakaba hafi abarokotse Jenoside ndetse no kubafasha mu gihe bikenewe.

Izi mpuguke zirasaba abanyarwanda gufasha abarokotse Jenoside, mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nkurunziza Viateur @Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!