bwiza.com
Amakuru

Ubwongereza: Batanu batangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenosdie yakorewe Abatutsi

Polisi yo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangiye iperereza ku Banyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri perereza kuri aba bagabo batanu ritangiye nyuma y’aho u Rwanda rusabye ko bakurikiranwa ku byaha bya jeonoside.

Abari gukorwaho iperereza nk’uko The Daily Mirror ibitangaza ni Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 utuye ahitwa Kent; Vincent Brown uzwi ku mazina ya   Dr Vincent Bajinya w’imyaka 59 utuye ahitwa Islington, mu majyaruguru ya Landani (London), Celestin Ugirashebuja w’imyaka 66 utuye ahitwa Essex; Charles Munyaneza w’imyaka 61, uba ahitwa Bedford na Emmanuel Nteziryayo uba ahitwa Manchester.

Ikinyamakuru Sky dukesha iyi nkuru kivuga ko Umuvugizi wa Polisi yo muri iyi mijyi yemeje ko itsinda rya polisi ishinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara ryakiriye ubusabwe bw’u Rwanda bwo gukirikirana aba bagabo bakekwaho ibyaha bya jenoside akorewe Abatutsi muri Mutarama 2018.

Ati “ Inyandiko za ngombwa kuri iki kibazo zamaze gusuzumwa n’itsinda rishinzwe ibyaha by’intambara kandi hari n’abofisiye boherejwe mu Rwanda nk’intangiriro y’akazi kacu ko kugenzura ibyo baregwa. Ibyavuyemo ni uko twatangiye iperereza ririmo no gusuzuma inyandiko zose zavuye mu Rwanda.”

Yongeyeho ko “Gusa ukurikije uburyo ari insobe, bizatwara igihe kirekire.”

Aba bagabo uko ari batanu  bagahakana ibirego byose baregwa. Muri Nyakanga 2017, aba Banyarwanda Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanze ko bakoherezwa mu Rwanda. Abacamanza bavuze ko byaba ari nko kubaroha ngo kuko batari guhabwa ubutabera bwuzuye.

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Abadepite baguye mu kantu bumvise igihe iperereza ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi rizamara – bwiza.com 10/04/2019 9:14 am at 9:14 am

[…] Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/04/09/ubwongereza-batanu-batangiye-gukorwaho-iperereza-ku-byaha-bya-jenosdie-… […]

Subiza
Abadepite baguye mu kantu bumvise igihe iperereza ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside rizamara – bwiza.com 10/04/2019 9:17 am at 9:17 am

[…] Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/04/09/ubwongereza-batanu-batangiye-gukorwaho-iperereza-ku-byaha-bya-jenosdie-… […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com