bwiza.com
Ahabanza » Abadepite baguye mu kantu bumvise igihe iperereza ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside rizamara
Amakuru mashya

Abadepite baguye mu kantu bumvise igihe iperereza ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside rizamara

Abadepite bo mu gihugu cy’Ubwongereza batunguwe no kumva Minisitiri w’Unmutekano, Ben Wallace avuga ko iperereza ku Banyarwanda batanu bacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rizamara imyaka itanu.

Ubwongereza bwatangaje ko bugiye gutangiza iperereza ku bagabo batanu barimo Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 utuye ahitwa Kent; Vincent Brown uzwi ku mazina ya   Dr Vincent Bajinya w’imyaka 59 utuye ahitwa Islington, mu majyaruguru ya Landani (London), Celestin Ugirashebuja w’imyaka 66 utuye ahitwa Essex; Charles Munyaneza w’imyaka 61, uba ahitwa Bedford na Emmanuel Nteziryayo uba ahitwa Manchester.

Buvuga ko gukora  iperereza kuri iki kibazo bizamara imyaka iri hagati y’imyaka itatu n’itanu, igihe abandi bayobozi bavuze ko ari kirekire nk’uko The mirror dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi, Stephen Twigg yagize ati “ Hakenewe ko iki kibazo cyitabwaho byihuse. Imyaka itatu kugeza kuri itanu ni igihe kirekire.”

Ibi ni nyuma y’aho u Rwanda rumaze igihe rusaba ko aba Banyarwanda bakoherezwa kuburanishirizwa muri iki gihugu cyangwa se bakaburanishirizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/04/09/ubwongereza-batanu-batangiye-gukorwaho-iperereza-ku-byaha-bya-jenosdie-yakorewe-abatutsi/

Ni mu gihe Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko yohereje abakozi bayo kugira ngo bashyire hamwe inyandiko za ngombwa ariko ngo iki kibazo kikaba ari insobe kandi ko kizafata igihe kirekire.

Uwahoze ari Minisitiri, Andrew Mitchell we yagize ati “ Ku nyungu z’abakekwaho ibi byaha ndetse no ku isura y’ubutabera bw’Ubwongereza, twakabaye twizeye ko aba batanu bazaba bageze imbere y’ubutabera mu mpera z’uyu mwaka.”

Aba bagabo uko ari batanu  bagahakana ibirego byose baregwa.  Mutabaruka we yagize ati ” Ntacyo mfite cyo guhisha.” Muri Nyakanga 2017, aba Banyarwanda Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanze ko bakoherezwa mu Rwanda. Abacamanza bavuze ko byaba ari nko kubaroha ngo kuko batari guhabwa ubutabera bwuzuye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com