bwiza.com
Ahabanza » Abakoze Jenoside ntaho bagiye, baracyafite ingengabitekerezo yayo – Hon. Harerimana
Kwibuka Politiki

Abakoze Jenoside ntaho bagiye, baracyafite ingengabitekerezo yayo – Hon. Harerimana

Ku nshuro ya 25 hibukwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Hon Harerimana Fatou, yasabye abatuye Akarere ka Kayonza, kwima amatwi abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni mu muhango wo kwibuka wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019, wabereye i Kabarondo mu karere ka Kayonza, aho Visi Perezida wa Sena Fatou Harerimana hamwe n’itsinda ry’Abasenateri, Abadepite n’abakozi b’Inteko Nshingamategeko ayoboye bunamiye Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kabarondo.

Hon. Harerimana Fatou avuga ko Inteko Ishinga Amategeko yateguye igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside kugira ngo babasubize icyubahiro bakwiye ndetse ko Jenoside yateguwe ishyigikiwe n’ubuyobozi bwari buriho mbere ya 1994, agashimira ingabo zahoze ari iza FPR/Inkotanyi  zayihagaritse zikagarurira icyizere abanyarwanda.

Asabye abaturage gukomeza kwiyubakira igihugu bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako bitandukana n’uwo ariwe wese iri mu mutwe. Ati “Abakoze Jenoside ntaho bagiye, baracyafite ingengabitekerezo yayo, mubime amatwi, nk’abagize Inteko dufite inshingano zo guhangana n’abapfobya kuko twe ntituri mu buyobozi bubi”.

Yijeje ubuvugizi ku bibazo Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragarijwe birimo icyo kubona ubufasha bwo kubaka Urwibutso mu Karere kuko aho imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye ari mu mva.

Hon Harerimana ashyira indabo ku mva ishyinguwemo inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!