bwiza.com
Ahabanza » Gen Nyamvumba yasabye abayobozi bahawe imirimo mishya muri RDF gukorana umurava no gukorera hamwe
Umutekano

Gen Nyamvumba yasabye abayobozi bahawe imirimo mishya muri RDF gukorana umurava no gukorera hamwe

 

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Patrick Nyamvumba yasabye abayobozi bashya mu ngabo z’u Rwanda gukorana umurava no gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa inshingano zikomeye RDF ifite.

Ibi Gen Nyamvumba yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo Lieutenant General Jacques Musemakweli yashyikirizaga ububusha Lt.Gen. Jean-Jacques Mupenzi nk’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka atangira inshingano nshya z’umugaba mukuru w’inkeragutabara asimbuye Major General Aloys Muganga wari uwagateganyo.

Major General Aloys Muganga we yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara.

Uyu muhango wo guhererekanya ububasha wabereye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kiri Kimihurura mu mujyi wa Kigali akaba ari nyuma y’uko ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019 umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa kabiri, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera Major General Jean Jacques Mupenzi ajya ku ipeti rya Lieutenant General , agirwa Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ( Army Chief of staff)

Lieutenant General Jacques Musemakweli woyoboraga ingabo zirwanira ku butaka yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (Reserve Force Chief of Staff), asimbura kuri uwo mwanya  Major General Aloys Muganga , we wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara(Commander of the Mechanized Division ).

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’ingabo barimo Umugabo mukuru w’ingabo z’u Rwanda , Gen Patrick Nyamvumba , umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere , Major General Charles Karamba n’abandi.

Nkurunziza Viateur @Bwiza.co

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe