bwiza.com
Ahabanza » Nduhungirehe avuga ko  Amb. w’Ubudage mu Rwanda yavuze nabi Perezida Kagame
Amakuru mashya

Nduhungirehe avuga ko  Amb. w’Ubudage mu Rwanda yavuze nabi Perezida Kagame

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje  impamvu Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Dr Peter Woeste yasubijwe iwabo mu mpera za Werurwe 2019.

Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko Ambasaderi Peter Woeste yasubiye iwabo kuwa 31 Werurwe 2019.

Nduhungirehe mu kiganiro n’Ibiro ntaramakuru by’Abadage (Deutsche Presse-Agentur,DPA) yavuze ko  Amb. Woeste yavuze amagambo mabi ku Rwanda ndetse no kuri perezida warwo ( Paul Kagame).

Yagize ati “Woeste  yavuze amagambo mabi ku gihugu cyacu ndetse no kuri perezida ubwe.”

Nta kuvuga umuzi n’umuhamuro w’ubutumwa bukubiye mu byavuzwe na Ambasaderi Woeste, Nduhungireye yongeyeho ati “ Yahamagajwe na Leta ye nyuma y’uko tubabwiye iki kibazo.”

Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’Ubudage byatangarije DPA ko “Peter Woeste yagarutse mu gihugu mu minsi mike ishize” ariko birinda kugira byinshi bavuga ku byatumye agaruka nyuma y’imyaka ibiri n’igice ari amasaderi w’igihugu cye mu Rwanda.

N’ubwo Nduhungirehe aterura ngo avuge amagambo Woeste yakoresheje bityo agafatwa n’u Rwanda nk’abasebanya, Ikinyamakuru cyo mu Budage, Welt.de mu minsi mike ishize cyatangaje ko ubutumwa bwa Woeste bwafashwe nk’ububi bwari muri imeli (email) ye bwite.

Ku rundi rundi ruhande ariko, ntiharamenyekana uko ubuyobozi bw’u Rwanda bwabashije kumenya ibyari bikubiye mu butumwa bwa imeli bwite ya Peter Woeste.

Kugeza ubu ntiharatangazwa amabasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

UMUKUNZI 10/04/2019 1:14 pm at 1:14 pm

YAGOMBAGA GUTAHA IWABO RWOSE!

Subiza
Ambasaderi washinjwe kuvuga nabi Perezida Kagame yasimbujwe – bwiza.com 30/07/2019 3:34 pm at 3:34 pm

[…] Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/04/10/nduhungirehe-avuga-ko-amb-wubudage-mu-rwanda-yavuze-nabi-perezida-kagam… […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!