bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda rushya twifuza ni urw’itangazamakuru ryiza- Prof. Shyaka
Amakuru mashya Featured Politiki

U Rwanda rushya twifuza ni urw’itangazamakuru ryiza- Prof. Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avuga ko iyo itangazamakuru ridakora ubukwe na Politike mbi, Jenoside yari kuba Jenoside ya Politike, ariko kubera uruhare rwaryo yaje kuba Jenoside ya rubanda, bityo abarikora ubu akabasaba kwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Ni ibikubiye mu ijambo Minisitiri Prof.Shyaka yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuganira ku ruhare rw’itangazamakuru mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside. Ni umuhago watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2019, mu mujyi wa Kigali.

Min. Shyaka avuga ko abanyamakuru bibukwa harimo abazize ubwoko bwabo n’abazize guhagarara bemye bakarwanya ikibi aho kiva kikagera, akaba yafashe akanya ko kwihanganisha imiryango yabuze ababo anagaya ibitangazamakuru n’abanyamakuru bagize uruhare muri jenoside.

Avuga ko n’ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri iyi Jenoside hari n’ibindi byarwanyije inzangano n’amacakubiri birimo Radio Muhabura, Rwanda Rushya cya Kameya Andre, Le Soleil cya Antoine Mbarushimana, Kanguka cya Rwabukwisi Vincent,Le Flambeau cya Rangira Adrien na Kiberinka.

Hashize imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Min. Shyaka avuga ko iyi myaka ishize u Rwanda rwiyubaka, uko rwiyubaka itangazamakuru naryo ngo ntiryasigaye inyuma. Avuga ko aho u Rwanda rugeze rukeneye itangazamakuru ryiza, ryubaka igihugu aho kubiba amacakubiri.

Agira ati “U Rwanda rushya twifuza ni u Rwanda rw’itangazamakuru ryiza, itangazamakuru ryiza ni iryimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ni iriharanira agaciro karyo, ni iriharanira iterambere ry’abaturage, ni iryifuza ko u Rwanda rutagira ikindi kirukoma mu nkokora, ni irizagera ku muhigo wo gukomeza kwibuka twiyubaka, ni irizagira umuhigo ko ijambo ntibizongere ukundi ritazaba amasigarakiciro,…”.

Yakomeje yizeza abanyamakuru ko Leta izakomeza gufata itangazamakuru nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu miyoborere myiza, iterambere ry’Igihugu n’iry’Abaturage, mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhango wo kwibuka abanyamakuru 60 bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi watangijwe nurugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri Car free zone mu mujyi wa Kigali, hafite amateka yihariye kuko ariho hahoze hakorera radio RTLM izwi nka Radio Rutwitsi.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahahoze hakorera Radio RTLM rusorezwa Camp Kigali
Abanyamakuru basaga 300 bitabiriye umuhango wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri jenoside

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!