bwiza.com
Ahabanza » Colorado: Umusaza w’imyaka 92 amaze gutanga litiro zisaga185 z’amaraso.
Ubuzima Utuntu n'utundi

Colorado: Umusaza w’imyaka 92 amaze gutanga litiro zisaga185 z’amaraso.

Ron Reidy, umukambwe w’imyaka 92 wo muri leta ya Colorado/Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze gutanga amaraso hafi litiro 190.

Amakuru dukesha ikinyamakuru, Reporter Herald, gikorera muri iki gihugu kiratangaza ko uyu musaza yagiye gutanga amaraso ku kigo cya polisi cya Loveland ku wa kabiri. Iki gihe yashakaga gutanga andi maraso ariko nyuma yo gupimwa, abaganga basanze atujuje ibisabwa.

Iki kinyamakuru kiratangaza ko kandi uyu musaza atibuka igihe yatangiriye gukora iki gikorwa cy’ubutabazi.

Reidy amaze gutanga amaraso inshuro 400. Buri nshuro uyu musaza yatangaga amaraso, hakozwe igenekereza, biravugwa ko nibura yafashaga abantu batatu. Bivuze ko muri rusange, amaze kugira umusanzu ku kubaho kw’abantu 1200.

Ngo ikibabaza uyu musaza ni uko abantu bitabira iki gikorwa bakiri bake. Yongeyeho kandi afite gahunda yo kongera gutanga ayandi mu gihe cyose azaba agishoboye.

Izindi wakunda

Bwiza.com