bwiza.com
Kwibuka

MINISPOC, MINIYOUTH bibutse abari abakozi ba MIJEUMA

Kuri uyu wa 10 Mata 2019 kuri Petit Stade i Remera, habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko hibukwaga abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe MIJEUMA, abakinnyi, abahanzi n’abandi batezaga imbere siporo n’Umuco bazize Jenoside yakorewe abatusti.

Uyu muhango wateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Minisiteri y’Urubyiruko, Komite Olempike, Inama y’Igihugu y’abahanzi n’inzego zishamikiyeho.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri (2000) biganjemo urubyiruko.

Mu ijambo ry’Ikaze Minisitiri wa Siporo n’Umuco NYIRASAFARI Espérance yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yashimye abaje kwifatanya muri uyu muhango kandi avuga ko abakozi ba MIJEUMA bazize gusa ko ari abatutsi, kimwe n’abo bafatanyaga mu guteza imbere siporo n’umuco amazina yabo atazazima.

Umuhango waranzwe n’ubuhamya butandukanye, ubutumwa bunyuze mu bihangano by’Indirimbo, imivugo ndetse n’ikinamico

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi akaba yari n’Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye urubyiruko kurangwa n’Indangagaciro za Siporo kandi bakayikora. Yavuze ko urubyiruko ari rwo rugomba kugira uruhare runini mu kubaka igihugu, ndetse no guteza imbere siporo n’indangagaciro zayo.

Ati: “U Rwanda ruzakomeza rurabagirane ruri mu biganza byanyu. Bavuga ko umuntu atanga icyo afite. Mufite urumuri mu ntoki zanyu, namwe muzatange icyiza. Nsoje nkomeza ababuze ababo twibuka uyu munsi. Imana yirirwa ikanarara mu Rwanda ibakomeze.”

Mu mpera za werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544, muribo Abatutsi bari 49. Abakozi 37 muri 49 b’abatutsi bangana na 75% bakoraga muri MIJEUMA bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com