bwiza.com
Featured Inkuru zicukumbuye Politiki

Mu gihe umugati ari wo ukozeho Bashir , haribazwa Perezida utahiwe guhirikwa!

Hashize amezi make igihugu cya Sudani cyugarijwe n’imyigaragambyo y’abaturage yatewe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati, ari nako ikibazo cy’ubukungu butifashe neza muri rusange. Nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi n’igisirikare cyatijwe umurindi n’abaturage bigaragambyaga kuri ubu haribazwa undi mu perezida utahihwe guhirikwa.

Hashize iminsi abaturage bo mu gihugu cya Sudan barariye karungu ndetse bashinga ibirindiro hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu Gen Omar El Bashir no hafi y’ibigo bya polisi ku mpamvu zizamuka ry’igiciro cy’umugati. Iyi myigaragambyo y’umugati yaje guhindukamo politiki kuko abigaragambye bahinduye indirimbo ( slogan) basaba Bashur kwegura.

Mpora nivugira ko ibya politiki ari umukino ukomeye utapfa kwishoramo utazi neza amacenga awuberamo. Ninde washoboraga gutekereza ko umu General nka Bashir umaze imyaka 30 k’ubutegetsi, ukomeye mu gihe cye, wafashe ubutegetsi akoreshe ingufu za gisirikari zose zibaho, ukibaza ko nawe yakurwa ku butegetsi biturutse k’umugati?

Abo baturage bamukuyeho ninabo bamutoraga 95% uko amatora yose yagiye agenda. Uwabyumva yakwibaza niba koko abaturage nkabo aribo bamukuyeho. Yego nibo! Ariko ikigaragara ni uko ibyatangazwaga ko byavuye mu matora byabaga atari ubushake bw’abaturage koko.

Sudani kuva yacikamo ibice bibiri hakavuka Sudani y’Epfo, yarahungabanye cyane mu rwego rw’ubukungu kuko yatakaje ibigega byinshi bya peteroli. Hakiyongeraho n’intambara z’urudaca igihugu gihoramo, harimo ikibazo cy’abajanjawid n’indi mitwe irwanya leta.

Gen Bashir yafatiwe ibihano bikomeye n’amahanga kubera kuregwa ibyaha by’intambara no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibi nabyo byiyongereye ku mpamvu zatumye ubukungu bwa Sudani buzamba.

Kubera ko zitukwamo nkuru Bashir yagombaga kwikorera uwo mutwaro w’igabanuka ry’ubukungu yaba umunyabwenge akegura rugikubita. Ariko kubera ko ubutegetsi buryoha kurusha ibintu byose, yavuniye ibiti mu matwi none ashyize ahirimye.

Nubwo yari atinyitse Omar Bashir akozweho n’izamuka ry’igiciro cy’umugati

Umuntu arebeye iki kubazo cy’ihirima ry’ingoma ye mu buryo bwagutse, yarenga imipaka ya Sudani agaterera ijisho hakurya muri Afurika mu bindi bihugu aho abaturage bakuyeho nabi ababayobora kandi ari ibihangange. Twabivuzeho mu nkuru yacu iheruka ( Izamuka ry’igiciro cy’umugati, rishobora guhirika ubutegetsi bwa Sudani ) ukibaza igituma abayobozi batsimbarara ku butegetsi kugeza ku myaka isaga 30 nk’iyo Bashir yari amaze.

Vuba aha twumvise uko aba perezida bahirimye kubera kuyoborana igitugu no kwikanyiza. Ingero, turibuka uko byagenze muri Zimbabwe, muri Cote d’Ivoire, muri Tuniziya, muri Libiya, Algeriya, Gambiya n’ahandi. Abandi nabo bakiriho bahinduye itegeko nshinga ngo barambe ku butegetsi kandi bigaragara ko abaturage bageraho bakarambirwa bakazavaho nabi cyane kandi bakuweho n’abo bahora babeshyera ko babakunda, babashyizeho.

Umutwe w’inkuru natangiye nibaza ingoma itahiwe guhirima iyo ariyo, abakunzi ba bwiza.com bafite amatsiko yo kumenya. Si ibanga ndababwira abo aribo kandi muzabibona bitinde bitebuke.

Ntimujye kure. Ni bagenzi b’abo twavuze hejuru bayoboresha igitugu, banyuruza abenegihugu, bahohotera ikiremwamuntu, banyereza bakigwizaho imitingo ya rubanda, abubatse utuzu tuyobora mu cyenewabo, irondabwoko n’irondakarere, abavangura abenegihugu, abahinduye itegeko nshinga ngo bategeke ubuziraherezo bamwe bakaba bamaze 10, 15, 20, 25, 30 na 35, imyaka batajya barenza neza urebye ni iyo! Abo bose mvuze murabazi, kandi nta banga mennye ubwo rero mushatse mwakwibwira abatahiwe.

Urebye ifoto zisirikira kumbuga nkoranyambaga abantu benshi bagiye bibaza utahiwe hagati y’abaperezida batandukanye … Nasoza nibaza igituma uko ingoma nkizo zihirima bitajya bibera isomo abayobozi bariho ubu, bakareka kwiyumvamo ko ari ibihangange bidakorwaho kandi amateka atwereka ko nta gahora gahanze.

Abayobozi bayobora neza baba bakwiriye guhererekanya ubutegetsi ku neza no mu mahoro kuko twabonye ko bakomezanya ibyubahiro haba imbere mu bihugu bayoboye ndetse no mu mahanga. Aho ntimwibuka uko Obassanjo, Mkapa, Thabo Mbeki, Nyakwigendera Mandela na Nyerere n’abandi bavuyeho neza uko bubashywe?

Nubwo ubutegetsi buva ku Mana, iyo wayibabaje mu miyoborere yawe ni nayo iguhanandura ikagukuraho nabi igukojeje isoni iyo itaguhamagaye ngo uruhukire mu mahoro. Abaturage ni urwego rukomeye mu miyoborere y’igihugu. Bakwiriye rero kubahwa no gusoza neza inshingano baha abo batoreye kubayobora.

 

Izindi wakunda

5 Ibitekerezo

Gaju 12/04/2019 7:42 pm at 7:42 pm

iyi nkuru wayikoze rwose.

Komeza utwaze.

Subiza
Mignonne 12/04/2019 8:17 pm at 8:17 pm

Iyaba urwanda twagiraga 80% by’abanyamakuru nkawe igihugu cyatemba amata n’ubuki , uri umunyamwuga kumurimo wawe rwose. Courage

Subiza
N.T 13/04/2019 6:53 am at 6:53 am

Iri sesengura ni ryo pe! Nta gahora gahanze kandi igihe ni cyo kirangiza byose.

Subiza
Mujyanama 13/04/2019 9:03 am at 9:03 am

Uriya musaza w’ibumoso hasi si uwo muri Angola.? Ndumva atakiyobora!!! Mbere yo kurahira, Abaperezida bage basoma Bibiliya, ku nkuru ya Nebukadinezal.

Subiza
Ikibasumba 26/04/2019 9:47 pm at 9:47 pm

Ko ntabona perezida wo mukadomo?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com