bwiza.com
Amakuru Kwibuka

Muhima: Bavuga ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa

Ubuyobozi n’abaturage b’Imidugudu ya Nyarurembo, Ubuzima na Kabirizi mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima bavuga ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barabona mu batuye akaga gace.

Baratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com kuri uyu wa 10 Mata bavuga ko nta ngengabitekerezo ya jenoside ibarangwamo. Umwe muri aba, Anastase Imaniribirimo ukora kazi ko kwigisha imodoka.

Yagize ati “ Kano kagari ngatuyemo nkamazemo imyaka ariko yaba za tirakite (tracte), amajwi, nta kimenyetso ndabona kigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo nitegereje mbona abaturage babanye neza n’ubwo utabasha kureba mu mutima wa buri wese ariko ibyo umuntu agenda abona abaturage babanye neza. Nk’umuntu w’urubyiruko nasaba bagenzi banjye kureka ingengabitekerezo ya Jenoside niba hari n’uyifite mu mutima. Dukwiye gutkereza ibyatekereza ibyateza imbere igihugu tukava mu bidafite akamaro.”

Mugenzi we, Salomo Uwiringiyimana yunzemo ati “ Nta ngemngabitekerezo ya jenoside njya mbona ariko ntabwo wagira icyizere ijana ku ijana ko idahari ariko igomba kurwanywa cyane kugira ngo niba inahari ibure uruvugiro. Nasaba urubyiruko kwirinda kwigira nk’aho bitabareba bitewe no kuvuga ngo bavutse nyuma ya jenoside.”

Uwungirije Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Kagari k’Amahoro, Charles Karamaga yadutangarije ko nta ngengabitekerezo aherutse kumva muri aka kagari ariko ko atari igihe cyo gushyira agate mu ryinyo ngo bumve  ko yarandutse burundu.

Ati “ Twabwira abantu ko ingengabitekerezo itaranduka burundu ikiriho ariko aho ntuye ntayo duherutse kumva. Gusa birasaba gukomeza kwigisha cyane cyane urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu. Kugeza ubu ari abacitse ku icumu, ari abafunzwe bagafungurwa kubera Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baturage babanye neza, barasabana, nta rwicyekwe ruhari. Nasaba abaturage gusigasira ibigezweho by’umwihariko urubyiruko kwimakaza umuco wo kunga ubumwe.”

Umukozi  Ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage,  Celestin Ngirabakunzi avuga ko nta ngengabitekerezo yari yagaragara mu kagari abereye umwe mu bayobozi.

Ati “ Kugeza ubu nta ngengabitekerezo iragaragara mu kagari kacu k’Amahoro. Abaturage bari kwitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyane urubyiruko. Abaturage babanye neza, nta kibazo turakira kijyanye n’ingengabitekerezo. Barasabana, barasangira haba mu bitaramo by’imihigo, inama zitandukanye, inteko z’abaturage, iza nyuma y’umuganda. Bigaragara ko hari umwuka w’ubusabane hagati yabo. Turabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi. Hakwiye gukomeza kwiyubaka dushyigikira abarokotse  jenoside yakorewe Abatutsi, babafasha mu byo bakenera bya buri munsi, bakabahumuriza.” ari nako tubasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka.”

Ngirabakunzi  yasabye abarokotse  jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana no gukomeza urugamba rwo kwiyubaka no kwiteza imbere kandi ko ubuyobozi bwiteguye kubafasha aho badashoboye binyuze muri gahunda za Leta zisanzwe ziriho.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com