bwiza.com
Kwibuka

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo #Kwibuka25 ku cyicaro cya ONU

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yitabiriye umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye(ONU), uyu munsi ku wa 12 Mata.

Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahanga na yo yagiye agaragaza ubufatanye muri iki gikorwa cyo guha icyubahiro abayizize no guhumuriza abagizweho ingaruka na yo.

Ibi byagaragaye ubwo abakuru b’ibihugu, abagize guverinoma na bamwe mu bagize inteko zishiga amategeko baturutse mu mahanga atandukanye baje kwifatanya n’u Rwanda muri iki gikorwa, bamwe mu batarashoboye kuhagera, batanga ubutumwa bukomeza abagizweho ingaruka na Jenoside.

Abatanze ubutumwa barimo Uhuru Kenyatta na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu gihe abaje harimo Dennis Sassou Ngueso wa Congo Brazaville, Mahamadou Issoufou wa Niger na Ismael Omar Guelleh wa Djibouti.

Muri uyu muhango wateguwe n’uyu muryango ku bufatanye n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yatangiye agira ati:

“Ndagira ngo nshimire Umunyamabanga Mukuru wa ONU (Antonio Guterres) n’Umuyobozi w’inama rusange ku bwo kwifatanya natwe mu gutegura uyu muhango. Kwibuka ni uguha agaciro miliyoni y’abantu batakarije ubuzima bwabo muri Jenoside. Turaha agaciro umurava w’abarokotse n’uburyo Abanyarwanda bongeye kubaka igihugu.”

Perezida Kagame kandi avuga ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside nk’umusingi w’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje ashimira uburyo uyu muryango watoye gukoresha imvugo nyayo “Jenoside yakorewe Abatutsi”, Canada n’Ubufaransa bemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi bazajya bibukiraho abazize Jenoside, avuga ku Bufaransa, Ubutaliyani, Luxembourg, Pologne n’Ubusuwisi byemeje ko guhakana no gupfobya Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ntiyibagiwe n’Ububiligi buherutse gutangaza ko bubifite muri gahunda.

Agana ku musozo, Perezida Kagame yavuze ku kuntu u Rwanda rumaze igihe ruri mu myanya itanu mu bihugu byohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Yongeyeho ko u Rwanda rudatanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro gusa, ahubwo rufite n’inshingano zo kugira indangagaciro rwatewe n’amateka mabi rwanyuzemo.

Isôoko: Twitter/ Village Urugwiro

Izindi wakunda

Bwiza.com