bwiza.com
Ahabanza » Sudani : Igihugu cya Gatatu muri Afrika cyayobowe na Marshal
Amakuru IBYEGERANYO

Sudani : Igihugu cya Gatatu muri Afrika cyayobowe na Marshal

Mu mapeti ya Gisirikare ariho ku Isi kugeza ubu, irya Marshal ni ryo ry’ikirenga, kuko risumba andi yose. Cyakora ni ipeti ridatangwa mu bihugu byose, kuko  bijyana n’ubunini bw’igihugu, ubwinshi bw’abagituye, ubwinshi bw’ingabo gifite, n’ibigwi bihanitse mu gisirikare bya nyiri ukurihabwa .

Mu mateka ya Afrika, ibihugu byayobowe n’abasirikare bafite iri peti rya Marshal si byinshi, muri iyi nyandiko ntitujya kure cyane , turareba gusa mu gihe cya Repubulika, kuko abayiyoboye barifite ku ngoma za cyami bo ni benshi.

 

  • Marshal Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil El-Sisi wa MISIRI

Filed Marshal Abdel Fattah El Sisi ni Perezida wa Misiri kuva kuwa 08/06/2014, n’ubu akiyiyoboye. Ni nawe Perezida wa Afurika yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2019.

Related image
Marshal Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil El-Sisi (MISIRI)

Misiri ni cyo gihugu gifite Ingabo nyinshi muri Afrika, igira umutwe w’ingabo zirwanira ku butaka, umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi n’umutwe w’ingabo zirwanira ku mafarashi.

Misiri nicyo gihugu cya Afurika cyagize umubare munini wa ba Marshal, baba ba Field Marshal cyangwa se ba Air Marshal. Mu gihe cya cyami nabwo, hari abayiyoboye bafite iri peti, uwaherutse abandi akaba Marshal Fuad II Ahmet Fuat, wayoboye ubwami bwa “Misiri na Sudan” hagati ya 1952 na 1953.

Related image
Marshal Fuad II Ahmet Fuat (MISIRI)
  • Marshal Omar Hassan Ahmad Al-Bashir wa SUDANI

Field Marshal Omar Hassan Ahmad al-Bashir ayabye Perezida wa udani mu gihe cy’imyaka 30, kuva kuwa 30/06/1989 kugeza kuwa 11/04/ 2019.  Imirimo yose yakoze mu gihugu cye, ifitanye isano n’igisirikare. Azi nk’uwarwanye intambara eshatu zikomeye, harimo n’iyiswe “Yom Kippur War”, ibihugu by’Abarabu byahanganiyemo na Israel mu mwaka wa 1973.

Related image
Marshal Omar Hassan Ahmad Al-Bashir (SUDANI)

Sudani izwiho kuba yaragize abandi ba Marshal babiri, harimo Field Marshal Abdel Rahman Suwar al-Dahab nawe wayiyoboye.

Suwar Al-Dahab
Marshal Abdel Rahman Suwar Al-Dahab (SUDANI)

Field Mareshal Abdel Rahman Suwar al-Dahab yayoboye Sudani mu gihe cy’amezi 13  gusa, kuva kuwa 06/04/1985 kugeza kuwa 06/051986. Yapfuye mu mwaka ushize wa 2018.

  • Marshal Joseph-Desiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wa ZAIRE

Nubwo nta wundi Maréshal uzwi mu mateka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,  Field Marshal Joseph-Desiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga niwe rukumbi kugeza ubu muri iki gihugu. Marshal Mobutu yayoboye Zaire mu gihe cy’imyaka 32, kuva kuwa 24/11/1965  kugeza kuwa  16/05/1997.

Maréshal Joseph-Desiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga (ZAIRE)

 

NTWALI John Williams

Izindi wakunda

Bwiza.com