bwiza.com
Ahabanza » FARDC yakozanyijeho n’inyeshyamba zo muri Uganda barindwi bahasiga ubuzima
Amakuru Politiki

FARDC yakozanyijeho n’inyeshyamba zo muri Uganda barindwi bahasiga ubuzima

Abasivile barindwi bishwe mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2019, ubwo abacyekwa kuba inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zakozanyagaho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) i Kyanimbe muri Watalinga, mu bilometero 10 uvuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Beni, mu Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko bitangazwa na sosiyeti Sivile, ngo bamwe muri aba bantu barindwi bishwe n’amasasu ubwo impande zombi zari zihanganye, abantu benshi batangira kuva mu byabo bahunga.

Izi nyeshyamba zikekwa kuba ADF, ngo zatumye abaturage bahungabana nyuma yo kubona bagenzi babo barindwi bose b’abagabo bishwe, gusa ngo imibare ishobora guhinduka bitewe n’uko hari abantu benshi bahunze batari bagaruka mu ngo zabo, bikaba bitaramenyekana niba bakiriho.

Perezida wa Sosiyeti Sivile muri aka gace, David Muwaze aganira na Actualitecd, yagize ati “Turimo gushakisha imyirondoro yabo tureba ko baboneka, hari abasivile bamwe bahunze bagana i Nobili na Kamango”.

Yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kwikanga igiti n’isazi mu gihe bumvise ibihuha bivuga ko inyeshyamba za ADF zigabye igitero.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe