bwiza.com
Ahabanza » Kenya: Abaganga babiri bakomoka muri Cuba bashimuswe
Amakuru Politiki

Kenya: Abaganga babiri bakomoka muri Cuba bashimuswe

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Mata, abaganga babairi bakomoka muri Cuba bashimutiwe mu gihugu cya Kenya ubwo bari mu nzira bajya ku bitaro biri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu ku mupaka wa Somalia. Intagondwa za Al Shabab ziratungwa urutoki.

Ni igitero bivugwa ko cyakozwe vuba vuba ahagana saa tatu za mugitondo ubwo abo baganga babiri bakomoka muri Cuba bajyaga ku Bitaro by’Ikitegererezo bya Mandera, imodoka yabo ikitambikwa n’imodoka ebyiri mu mujyi rwagati. Abantu bitwaje intwaro basohotsemo barasa umwe mu bapolisi babiri bari baherekeje abaganga undi abasha gucika.

Nyuma abo bantu bitwaje intwaro bashimuse abaganga barahunga babasha kwambuka umupaka binjira muri Somalia nk’uko byemezwa n’Igipolisi cya Kenya. Umushoferi  wari utwaye abaganga akaba yaratawe muri yombi mu rwego rw’iperereza nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Hagati aho, igisirikare cya Kenya cyoherejwe gushakisha aba baganga kikaba kiri gufatanya n’inzego z’umutekano za Somalia mu gukurikirana abashimuse muri Somalia.

Akarere ka Mandela gahana imbibi na Somalia ni akarere gakunze kumvikanamo ibikorwa by’umutwe wa Al Shabab. Abasivili benshi n’abakozi b’inzego z’umutekano bamaze kuhicirwa kubera ukuntu intagondwa z’uyu mutwe zikunze kwambuka ziva mu gihugu kimwe zijya mu kindi mu buryo bworoshye. Hatangijwe n’ibikorwa byo kuhubaka urukuta mu 2015 ariko imirimo igenda biguruntege.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe