bwiza.com
Ahabanza » Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka
Honorable SEBABA Kwibuka

Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka

Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y’Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi .

Umunsi nk’uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku mpamvu zateye agahinda n’intimba bene kanyarwanda.

Kwibuka kandi bitubera umwanya wo gusaba abakiriho n’abazadukomokaho kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo no kwirinda kugira ngo ibyabaye bye kuzagaruka ukundi.

Ba Nyakubahwa, Banyacyubahiro; iyo twibuka si uko tuba dushaka gusa kubikora nk’umuhango kuko nk’uko mwabibonye bihungabanya abatari bake, bigakomeretsa ariko kandi bikanavura imitima imenetse ya benshi.

Ibyo ni ibyerekana ko ingaruka zayo mateka mabi zigihari kandi tutagomba kureberera ahubwo tugomba guhangana nazo. Urwo ni urugamba twiyemeje tuzarwana twe abakiriho n’abazadukomokaho.

Ibikomere twiteye cyangwa twatewe, ntibikwiriye kuduherana ngo twicwe n’intimba n’agahinda by’ubuziraherezo. Oya, kuko byaba ari ubugwari kandi byakagombye kutubera isoko yashibukamo imbaraga, ubushobozi bwatuma tubasha kurenga kure ibyatubayeho, tukiteza imbere, mbese tukava ibuzimu tukajya ibumuntu.

Ibi si amagambo gusa kuko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, twiyemeje kwiyomora dusangira umuti ushaririye hagamijwe gusana imitima biciye mu nzira yo kwemera no gusaba imbabazi, ku ruhande rumwe, no kubabarira no gutanga imbabazi ku rundi ruhande. Ibyo twabikoze tugamije kugera ku cyatuma abanyarwanda bongera kuba umwe no kwiyunga.

Intambwe nziza yaratewe muri icyo cyerekezo nubwo bitaragerwaho 100% kuko uko twifuza gutera imbere hari abandi babibangamira ariko twizera ko nabo bazagera aho bagahinduka tugasenyera umugozi umwe.

Ba Nyakubahwa muri hano, usibye kubura abantu, igihugu cyacu cyarasenyutse ku kigero cyo hejuru cyane kandi mu nzego zose. Niyo mpamvu kandi twiyemeje kugisubiza ku murongo kugira ngo umunyarwanda asubirane agaciro ke atuye mu gihugu nacyo gifite agaciro mu karere no mu mahanga.

Hakozwe byinshi kandi tugikomeza gukora mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage. Banyacyubahiro mwese muteraniye hano, nubwo hari intambwe nziza twateye n’ubushake dufite bwo gukomeza gahunda yo gusubiza igihugu cyacu ku murongo, urugamba rurakomeje kuko hakigaragara inzitizi.

Murizo umuntu yavuga abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, abanyereza umutungo w’igihugu, abatanga n’abakira ruswa, abarenganya abandi babima ubutabera buboneye, itonesha, ihohotera, ikandamiza, n’ibindi bibi nk’ibyo. Abakora ibyo bagombye gufatwa nk’abanzi b’igihugu kuko badindiza gahunda nziza yo gusana no guteza imbere urwatubyaye.

Ndasaba nkomeje, abarebwa n’ibyo bibazo by’umwihariko maze kuvuga gukomeza kubirwanya no kubihagurukira abo bigaragayeho bose bakabihanirwa. Turifuza ko mu muhango nk’uyu mu bihe bizaza, twajya tubagaragariza ibyagezweho mu rwego rwo kurwanya ibyo bikorwa bibi biba bigamije kudusubiza inyuma.

Tuzakomeza kwita ku bacitse ku icumu rya jenoside, inshike, imfubyi n’abapfakazi, tubagarurira ikizere kuko aribwo buryo bwiza bwo kwibuka. Imana y’amahoro ikomeze kurinda abanyarwanda n’u Rwanda.

Murakoze murakarama!

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe