bwiza.com
Ahabanza » Kwibuka25: Itorero rya ADEPR rirasaba abakirisito baryo kwibohora ingoyi
INKURU TWABAHITIYEMO Kwibuka

Kwibuka25: Itorero rya ADEPR rirasaba abakirisito baryo kwibohora ingoyi

Mu muhango wo Kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu wabaye tariki ya 11 na 12 Mata 2019, Umuyobozi mukuru w’itorero rya ADEPR Rev. Pasitoro Karuranga Ephraim, yasabye abakirisito kwibohora ingoyi basizwe n’amateka ya Jenoside kugirango babe abakirisito bemewe by’ukuri.

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu ijambo rye yavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro 25 ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Rubavu,  abwira abakirisito ko byazaba bitangaje umunsi wo kujya mu ijuru habonetse igihombo gikomeye cyane abakoze ibyaha batari bihana.

Ati “ Icyo nshaka kuvuga ni uko umukirisito ashobora kuba atarishe cyangwa ngo asahure, nyamara yaraguze ibyasahuwe, yaraguze nk’urugi rwa make, ukaba utaratemye inka ariko waraguze inyama za make, nyamara mu gihe cya jenoside nta soko ryari rihari. Uyu munsi kuba utari wabyihana, ufite umuvumo.”

Yakomeje avuga ko uwaba azi ko icyo kintu yagikoze afite umuvumo ku buzima bwe no ku mutungo we,  ko igikwiye ari ukwegera abashumba akihana. Ati “Ubukirisito iyo tubuvuga ni ukugera no ku muzi w’icyaha, jenoside ifite umuvumo utangaje, ndasaba abakirisito ko dukwiye kuba abanyakuri, mukihambura izo ngoyi kuko ushobora gutungurwa n’uko ubuze ubugingo buhoraho kandi Imana yaratanze amahirwe.”

Video: Ijambo ry’umuvugizi wa ADEPR mu kwibuka kunshuro ya 25

Rev. Karururangwa yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwibohora iyo ngoyi bagatanga amakuru y’aho babonye Abatutsi bicwa haba mu nsengero n’ahandi kuko bidakwiye ko umukirisito abiceceka.  Ati “Hari Abarokotse jenoside binjiye mu itorero nyuma ya Jenoside, hari n’abayikoze binjiyemo ariko niba warinjiye warakoze jenoside cyangwa warabonye ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe, uyu munsi wari ukwiye gutanga amakuru yaho imibiri y’Abatutsi iri, igihugu cyacu cyakinguye amarembo y’imbabazi kandi ntiwaryozwa ibyo utakoze.”

Pasitoro Rwamarara Aimable, atanga ubuhamya

Pasitoro Rwamarara Aimable, warokokeye i Rubavu ariko uvuka mu Karere ka Nyanza, yavuze uburyo yanyuze mu nzira itoroshye kuva mbere ya Jenoside no mu gihe yari irimo kuba, yavukijwe kwiga we n’umuryango we kuko yavukanaga n’abana 18 ariko ubu bakaba basigaye ari bake.

Agaruka ku buzima bwe, yavuze uburyo yageze i Kigali kuko yari azi gukina umupira, aza kujya mu ikipe ya MAGERWA binamuhesha kubona akazi . Aha rero avuga ko ari naho yaje kujya gukinira Etincelles F.C , abitegetswe kuko ubwo yari amaze gutangira gukinira ikipe ya MAGERWA ndetse yarayisinyiye imyaka 3 yabengutswe n’abanya  Gisenyi , abarimo Col Buregeya ndetse na Nsekarije ngo bamusabye kujya i Gisenyi ariko we ababwira ko adashobora kuva i Kigali ngo kuko ibyo Etincelles F.C yashaka kumuha na MAGERWA yari kubimuhaga. Icyo gihe ngo Nsekarije yamubwiye guhitamo kujya i Gisenyi cyangwa kujya 1930 (Gereza), gusa ngo nta kindi yari gukora usibye kujya gukinira i Gisenyi.

Pasitoro Rwamarara  avuga ko aho yabaye hose n’ubwo yakinaga, yari afite kudatekana bitewe n’amagambo y’ivangura yavugirwagaho, avuga ko mu gihe cya jenoside we n’umugore we bari bafite abana ndetse bafite n’uruhinja, bihishe mu masiteri y’ibiti umugore we akajya akamira amashereka hasi kuko bari baratandukanye n’abana.

Ubuhamya bwe bwaranzwe no gushima abagize uruhare mu kubarokora barimo n’uwitwa Pasitoro Kagesera, Chrisitine na Pierre Claver,  abashimira uburyo bajyaga bonsa umwana wabo kugeza umunsi barokokeyeho.

VIDEO : Ubuhamya bwa Rwamarara

Munyentwali Alphonse, guverineri w’intara y’uburengerazuba

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwali Alphonse  wari umushyitsi mukuru, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye gukora igikwiye agakurikira umurongo igihugu kihaye, byose bikwiye gushingira ku kumenya icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, icyazanye amacakubiri mu banyarwanda, kumenya aho byaturutse n’icyabizanye kuko bitanga inzira yo kubirwanya.

Munyentwari yashimiye itorero rya ADEPR uburyo rikomeza gufasha Leta mu komora no kuremera abarokotse jenoside, ababaha amatungo n’ibindi bitandukanye bakora birimo isanamitima.

Akomeza avuga ko n’ubwo amadini n’amatorero bitabaye shyashya ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu munsi hari amahirwe y’uko hari ubuyobozi bwiza, ko bakwiye gukomeza gukora igikwiye harimo kubaka ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge byose biganisha ku mibereho myiza n’iterambere.

Ati“ Amadini n’amatorero akwiye gukomeza gufatanya muri icyo cyerekezo cyiza, kugira ngo twese twubake umunyarwanda muzima, ukunda igihugu n’abagituye kandi uharanira kwigira no kwihesha agaciro no gukunda igihugu . Ntabwo wagira abakirisito n’abemera bazima badakomoka mu banyagihugu bazima.”

Itorero rya ADEPR ryibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’igihugu byakorewe mu Karere ka Rubavu. Tariki ya 11 Mata 2019, iri torero ryakoze igikorwa cyo kuremera abagizwe incike na jenoside“Intwaza”, hatanzwe inka 10 ku barokotse jenoside ndetse haremerwa n’abakecuru 40 bahabwa imyanbaro, ibyokurya n’amasabune, aho bibana mu Mudugudu wa Mbugangari.

Kuri uyu munsi kandi habaye ijoro ryo kwibuka, ku munsi ukurikiyeho igikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekeza kuri Komine ruje (rouge) ahiciwe Abatutsi benshi kuri ubu hakaba hari urwibutso. Abayobozi bakuru b’itorero ku rwego rw’igihugu , Intara n’uturere barangajwe imbere n’umuvugizi mukuru waryo, abakirisito babo ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Abayobozi b’ingabo na polisi, Abayobozi b’akarere,… Bunamiye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside ndetse na mbere yaho kuko kuri komine ruje (rouge) ariho hantu habereye igeragezwa rya Jenoside nk’uko bigaragazwa n’amateka.

Zimwe mu nka zatanzwe

Andi Mafoto

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com