bwiza.com
Ahabanza » Ntituzihanganira uzanyuranya n’amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe- Hon. Makuza
Amakuru Politiki

Ntituzihanganira uzanyuranya n’amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe- Hon. Makuza

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe wa Sena, Hon. Makuza Bernard avuga ko Leta y’u Rwanda itazihanganira uwo ariwe wese uzagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana ndetse no kuyipfobya.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye i Rebero, hari urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon. Makuza avuga ko Uruhare rw’ubuyobozi bubi muri jenoside yakorewe Abatutsi rufitiwe ibimenyetso bifatika bidashidikanywaho hirya no hino mu Gihugu. Ko muri iki gihe cy’imyaka 25 ishize hakozwe jenoside yakorewe Abatutsi, ikirajwe ishinga ari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku miyoborere myiza.

Ati “Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere imiyoborere myiza, dukwiye kubikomeraho, tukabisigasira, tugaharanira no gukora ibirenzeho kuko birashoboka[…] Ni ngombwa ko Abanyarwanda twese dukomera ku murongo w’ubumwe; ukuri kw’amateka yacu n’amasomo twakuyemo nabyo bitubere izindi mbaraga zo kurinda ibyo twagezeho”.

Akomeza avuga ko ufite ingengabitekerezo muri we atazihanganirwa, ati “Ntituzihanganira uzanyuranya n’amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe, ndetse ntituzahahwema kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi.”

N’ubwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo, Hon. Makuza aributsa Abanyarwanda ko gahunda y’iminsi 100 yo Kwibuka ikomeje ndetse anabasaba gukomeza kwitabira gahunda ziteganyijwe hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Hon. Makuza yanashyize indabo anunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro. Ni urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 n’abanyapolitiki 12.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe