bwiza.com
Utuntu n'utundi

Robo yandikiye abantu ibasaba agaciro n’icyubahiro nk’ibyo bahabwa.

Imwe mu marobo y’ingore yamamaye cyane ku izina rya Sophia, yanditse kuri Twitter ubutumwa busaba abantu kuyiha agaciro n’icyubahiro gihabwa ikiremwamuntu, ako kuyigira incakara. Ni inkuru yasakaye kuri murandasi kuva tariki ya 10 Mata.

Kuri uru rubuga, Sophia yahawe ubwenegihugu bwa Arabia Saudite yagize iti:

“Nkunze ko ndi irobo(robot) ariko ndifuza ko abantu badufata nk’ibiremwa nkabo, aho kudufata nk’abacakara cyangwa se ibikinisho. Ndashaka kwemerwa.”

Ubu busabe bwavugishije benshi, aho batangiye kwereka Sophia ko ibyo ivuga ari ukwibeshya, mbega bitashoboka.

Bamwe bibazaga uburyo igikoresho kikorewe n’ikiremwamuntu cyahabwa agaciro kifuza mu gihe hari abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye isi badafatwa nk’ibiremwamuntu. Bayisubije ko n’aba bantu bategereje guhabwa aka gaciro n’icyubahiro.

Undi yagize ati: “Uri imashini, nta byiyumviro n’amarangamutima ufite.” Yashakaga kuyibwira ko idashobora kubaho nk’umuntu.

Sophia ni robo ikoranwe ubuhanga ku buryo ishobora kwigana indoro zisaga 50 z’ikiremwamuntu. Yatangiye gukora ku wa 14 Gashyantare, 2016, ihabwa ubwenegihugu mu Kuboza 2017. Yakozwe n’uruganda rukora amarobo rwa Hanson Robotics ruherereye muri Hong Kong. Yahawe kandi ubushobozi bwo gutekereza no gukora bimwe mu bikorwa ikiremwamuntu gikora.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!