bwiza.com
Amakuru mu Rwanda

Rulindo-Gicumbi: Hari ba rwiyemezamirimo bishyuriwe imigano itagaragara

Mu turere twa Rulindo na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, biragoye kubona amakuru ku migano yatewe habungabungwa ubutaka n’imigezi. Mu gihe ibigo nka FONERWA na REMA bivuga ko imishinga yeteye imigano ari myinshi, ababishinzwe mu Karere, ba Gitifu b’Utugari ndetse n’abaturage ntibahuza amakuru batanga.

Umubare w’imigano iri mu bitabo ntihura n’iri ku misozi cyangwa ku migezi, imwe yarakuze, indi iragwingira, hari n’itaratewe nyamara ba rwiyemezamirimo barishyuwe. Abakozi bashinzwe amashyamba n’ibidukikije ntibazi ibikubiye mu masezerano akarere kagiranye na ba rwiyemezamirimo.

 “ Bansabye gusinyira rwiyemezamirimo ngo wateye imigano 3000, ngiye kureba mpasanga imigano 58”, NDLR: Iyi nayo aho yatewe nta n’umwe ugaragara, gusa hari abaturage bavuga ko hari itatu iri mu ishyamba.

Aya ni amagambo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama mu Murenge wa  Masoro, Rutikanga Jean Paul, ubwo hasuzumwaga impamvu zatumye akarere ka Rulindo gasubira inyuma mu mihigo y’umwaka wa 2017 (kari kabaye aka 29). Yatunguye abantu abaza Guverineri Gatabazi impamvu imishinga ikorerwa mu kagari batayimenyeshwa bikagera aho basabwa gusinya ibyo batazi.

Iyi migano Gitifu yasabwe gusinyira ko yatewe, ni iyagombaga kubungabunga umukoki uri mu mudugudu wa Gacyamo, mu kagari ka Kigarama, ahantu amazi aturuka ruguru acukura umusozi. Nyamara iyi migano ivugwa ubu nta n’umwe uharangwa, na ya yindi 58 ubanza yarumye.

Raporo ku migano zitangwa mu bwiru, aho bisaba kuzenguruka abakozi barenga bane ngo uhabwe amakuru ku migano yatewe. Mu karere ka Rulindo, ushinzwe ibidukikije avuga ko amaze amezi abiri gusa, umuyobozi w’ubuhinzi agasaba kureba ushinzwe amashyamba, nawe akavuga ko “atavuga umubare w’imigano Meya atabimuhereye uburenganzira”.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bihutira kwishyuza ko bateye imigano  nyamara  imwe itarafashe, indi yaratewe mu bihuru, yemwe hari n’itaratewe. Abaturage bo ntibamenya  niba iwabo haratewe imigano cyangwa iteganijwe, ntibanamenya uwatsindiye kuyitera.

Umukozi mu karere ka Gicumbi (ugizwe ibanga), avuga ko yabonaga umwe muri ba rwiyemezamirimo bazwi muri ako karere asiragira buri munsi ngo yishyuza imigano yateje ku migezi ya Mwange na Walufu.

Imigano igaragara ku ruhande rw’akarere ka Gasabo na Rulindo

Uwitegereza neza, mu mahuriro y’akarere ka Rulindo, Gicumbi na Gasabo ni ku Cyamutara, uruhande rwa Gasabo na Rulindo rugararaho ijuri ry’imigano mu bisheke. Ariko uhindukiye ku ruhande rwa Gicumbi nta mugano uharangwa, kandi aha niho uwo rwiyemezamirimo yavugaga ko yayiteye.

Naho imigano yo ku mugezi wa Walufu unyura mu mirenge ya Rukomo na Ruvune, igaragara mu nyandiko z’akarere ka Gicumbi kuva 2016 na n’ubu. Ugeze kuri uwo mugezi wa Walufu (wa Rupfu kubera guhitana abantu), usanga abahinzi b’amasaka n’ibigori batera imyaka bakanamanuka iruhande rw’amazi. Nta mugano uharangwa.

Ku mugezi wa Walufu nta mugano uharangwa

Amasezerano na rwiyemezamirimo azwi na bamwe, ntibyubahirizwa kimwe

Witegereje ubushishe bw’ imigano iteye kuri Nyabarongo na Rusine, ukareba ubugwingire bw’iteye ku mugezi wa Cyonyonyo muri Rulindo, noneho wagera kuri Walufu ukabura n’uwa kirazira; wibaza niba izi gahunda zikorwa kimwe.

Umukozi wa REMA akurikiranye iterwa ry’imigano kuva mu 2012, Mugwaneza Jean Bosco, avuga ko mu masezerano bagirana na rwiyemezamirimo harimo:

-Gushaka ingemwe

-Kuzitera

-Kuyitaho bayibagarira

-No kuyibungabunga igakura kugeza ku myaka itatu

Ibi bibaye byarakozwe hose, imigano yatewe yose yaba igaragara  ku misozi, uyireba akayibona atagombye gushakisha.

Muri raporo ngufi dukesha akarere ka Rulindo, mu tugari 6 tw’imirenge itatu hatewe imigano irenga gato ibihumbi 15 mu mwaka wa 2016. Abajijwe iyatewe ahandi mu mirenge ya Base, Tumba, Bushoki, Cyungo, Buyoga ,Masoro n’indi, umukozi ushinzwe amashyamba ati, “Naguhaye ibyo mfite”.

Imigano iri muri iyi raporo, ni iteye ku migezi ya Cyonyonyo (hagati y’umurenge wa Mbogo n’uwa Rusiga) ndetse n’uwa Yanze (bita umurindi), hagati y’akagari ka Karambo n’aka Munyarwanda mu murenge wa Ngoma.

Ku masite arenga 20, hari aho usanga imigano itoshye, aho yatewe ku mihanda itari ku mazi, hari iyangwingiye n’iyarengewe n’ibindi bihuru; ndetse hari n’aho utayibona nka Kaburamazi, Nyiraburembo no mu Kagogo.

Urugero ni ahegereye santeri ya Kirambo (umurenge wa Ngoma), aho uterera amaso ukabura n’umwe. Naho ku mugezi wa Yanze (umurindi muri raporo), imigano hafi ibihumbi birindwi yatewe mu rubingo (rwa WASSAC) rwari ruhasanzwe rurayirengera.

Bamwe mu baturage  baturiye ahatewe iyi migano, bavuga ko abayiteraga bishimiraga gutera ahoroshye, abandi bakarambika bakagenda. Hari n’abavuga ko hatewe imigano y’ingeri itari mu bihoho igahita yuma, cyane ko abayiteraga nta wongeye kugaruka kureba ko yafashe, ariko barishyuwe.

Magingo aya ntiturabona amasezerano uturere twagiranye na ba rwiyemezamirimo bateye iyi migano, kuko abakozi bayishinzwe bavuga ko badafite kopi y’ayo masezerano. Umukozi ushinzwe amashyamba mu karere ka Rulindo, Salama Fides avuga ko adafite kopi y’amasezerano akarere kagiranye na rwiyemezamirimo, nubwo ari we ushinzwe gukurikirana mashyamba muri rusange harimo n’imigano.

Ntiturabasha kumenya kandi ingengo y’imari yayitanzweho, nubwo umukozi wa REMA avuga ko hegirari y’imigano ikuze iba yatwaye agera kuri miliyoni.

Hakenewe kuganiriza ba rwiyemezamirimo hagamijwe kumenya ibyari bikubiye mu masezerano, abayasinyeho,  uburyo bayashyize mu bikorwa n’uko bishyuwe.

Mu mushinga Greening District development Plans watangiye tariki  01 Nyakanga 2014 wagombaga kumara imyaka itatu, FONERWA yahuguye abakozi b’uturere ngo ibongerere ubushobozi bwo gukora imishinga myiza ibasha guhangana n’indi mu gusaba inkunga muri icyo kigega.

Uyu mushinga wari ugamije kwimakaza ihame ryo kurengera ibidukikije mu bikorwa byose by’akarere, kugirango bahangane n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri Mutarama 2016, FONERWA yateganyaga gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije, aho ku ncuro ya munani yifuzaga ko mu mishinga iterwa inkunga hagaragaramo iva mu turere.

Akarere ka Gicumbi kagaragazaga gucika intege, nyuma yo gukora imishinga myinshi ariko igatsindwa kubera ubuzobere buke bw’abayikoraga.

Igikorwa cyo gutera imigano ku misozi no ku migezi gikorwa n’inzego zinyuranye: REMA, FONERWA, uturere, imiryango itari iya Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Nta rwego ruhurizwamo amakuru yose ku gihingwa cy’imigano, ngo buri kigo kibazwa icyo cyateye, bityo no guhuza amakuru yabyo ntibyoroshye.

Imigano yatewe binyuze muri REMA kuva 2012 kugeza 2018 ingana na hegitari 1238, yatewe n’imishinga irindwi inyuranye, yatwaye miliyari imwe na miliyoni zisaga 300.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!