bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana: Amadini n’amatorero yasabwe kubaka ubumwe n’ubumuntu mu bayoboke bayo
Amakuru Politiki

Rwamagana: Amadini n’amatorero yasabwe kubaka ubumwe n’ubumuntu mu bayoboke bayo

Mu mugoroba wo kwibuka abahoze ari abayoboke b’itorero rya Pantekote mu karere Rwamagana, Umuyobozi w’akarere  Radjabu Mbonyumuvunyi yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha abakiristo bayobora kugira ubumwe no kubana neza na bagenzi babo bagafasha Leta kubaka umunyarwanda utandukanye n’abijanditse muri jenoside kandi barasengeraga mu matorero n’amadini

Umwe mu bayoboke ba ADPR mu Karere ka Rwamagana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,Nyemazi Emmanuel, utuye mu Murenge wa Gishari, yavuze ko batereranywe n’abaturanyi babo barimo ndetse na bamwe mubo basenganaga

Mu buhamya burebure yavuze ko bahungiye mu cyari Segiteri Nkomangwa ariko uwari konseye w’iyo segiteri abakoresha inama ababwira ko bajya kuri komini Muhazi ,ubwo bageraga kuri bariyeri yariho interahamwe zari zavuye mu makomini ya Gikoro na Bicumbi bakuyemo abakomoka muri ayo makomini barabica ,abasigaye bakomeza bajya kuri komini Muhazi ariko bagabweho ibitero n’abasirikari n’Interahamwe barasa Abatutsi bari bahahungiye benshi barapfa.

Interahamwe zitwaje impiri n’imihoro zatangiye gusonga abari bagihumeka nabo barapfa ,bake barokotse bamenye ko inkotanyi zageze muri Murambi bashaka kuzisanga ariko bageze I Kavumu bose ntibabashije kwambuka kuko Interahamwe zari zatwaye ubwato hambuka bake bakoresheje ubwato buto babashije kubona ,Interahamwe zabasanze hafi y’Ikiyaga cya Muhazi abenshi baracwa ariko we arokorwa no kwihisha mu mirambo yaryamye mu nsi yayo.

Mu buhamya bwa Nyemezi yakomeje avuga ko abaturanyi babo ndetse harimo n’abo bari bahuje ukwemera bamutereranye ndetse bakanga no kumushisha ahubwo bamwe muribo bakamuvugiriza induru ngo yicwe n’Interahamwe akanavuga ko yiyambaje abaturanyi babo ngo bamufashe nibura ahantu hashyushye ahubwo bakamwirukana ndetse yakihisha no muvure bakamukuramo .

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Dative Musabyeyezu, yasabye abarokotse Jenoside yakorerewe Abatutsi kwandika ubuhamya bw’ibyo babonye muri jenoside ndetse avuga ko harimo gutegurwa igtabo cyizaba kirimo amazina y’abishwe muri jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare mu Karere ka Rwamagana .

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu, yasabye abanyamadini n’amaterero kubaka ubumwe n’ubumuntu mu bayoboke bayo .

Agira ati: “Twibuka tugirango dufate mu mugongo abacitse kandi tubafashe kwiyubakamo icyezere kandi tugakuramo isomo ryo kwigisha abakiri bato ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba no gufata ingamba kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ,kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’urugamba  inzego bwite za Leta zigomba gufatanyamo n’amatorero n’amadini twese tugashyira hamwe kugirango twubake Umunyarwanda wuzuye ufite umubiri muzima muri roho nzima n’inshingano zanyu nkamwe abanyamadini n’amatorero gufasha inzego za Leta kubaka ubumwe mu Banyarwanda kugirango ibyabaye ntibizongere ukundi.”

Abari abayoboke b’itorero rya ADPR mu Karere ka Rwamagana  bazize jenoside abamenyekanye ni 485 harimo n’umushumba umwe n’abavugabutumwa batatu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!