bwiza.com
Imikino Uncategorized

Umuyobozi wa CAF arashinjwa ibirego birimo ihohotera rishingiye ku gitsina

Ahmad Ahmad, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika arashinjwa ibirego bitandukanye birimo ruswa, kuyobora nabi ishyirahamwe no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kopi (copies) z’impapuro zishinja uyu mugabo ziherereye mu Bwongereza zigaragaza ihohotera Ahmad yakoreye muri Marroc n’ibaruwa ubunyamabanga bwa CAF bwoherereje FIFA igaragaza ibirego by’abayobozi bane boherejwe  gukorana na we.

Inside World Football dukesha iyi nkuru, iravuga ko Ahmad yatwaye aba bagore b’abaislamu muri kimwe mu byumba bya Hotel ye kugira ngo yishimishe.

Iki kinyamakuru  kiravuga ko iki kirego cyoherejwe nzego mu zishinzwe iperereza za FIFA ku wa 7 Mata ariko uwacyohereje ntabwo bashatse kumutangaza. Abavuga ko bahohotewe uko ari bane na bo birinze gutangazwa ku bw’umutekano n’umuco wabo wa Kiislamu.

Aya makuru yaturutse ku muntu uri mu Bwongereza ariko wifuje ko izina rye ryagirwa ibanga, yavuze ku buryo yahohotewe muri Hotel iri i Rabat muri Marroc. Yavuze ko Ahmad yamwegereye, amusaba ko bajyana mu cyumba ariko arabyanga. Yamubwiye ko yamurega ariko amusubiza ko nta cyo byatanga, amwibutsa ko ari umuyobozi wa CAF.

Ubu hari ibirego bitanu bishinja uyu muyobozi, harimo bine byamaze kugera kuri FIFA n’ubwo nta kintu yo irabitangazaho.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!