bwiza.com
Amakuru Politiki

Muhanga: Kuganiriza ingo zibanye nabi ni imwe mu ngamba zo kurandura amakimbirane yo mu ngo

Mu Karere ka Muhanga hari abagore bavuga ko bagifite impungenge z’ubuzima bwabo bitewe n’abagabo babo bakibakubita bitwaje umuco wa cyera wo kumva ko umugore yakubitwaga ,intandaro y’aya makimbirane ngo ni ukumva ko umugabo ari we ufite ijambo rya nyuma ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo .

Mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Cyeza ni hamwe mu hagaragara abagore bakubitwa uretse kuba bibangamiye izi ngo binabangamiye n’abaturanyi b’iyi miryango ihoramo intonganya n’imirwano.

Nyiranzeyimana  Pelagie utuye muri aka gace avuga ko igihe cyose ahora akubitwa  n’umugabo we bamaranye imyaka 25 bashakanye banabyaranye abana 6 ,ikibazo avuga ko yaba abaturanyi be ,ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’akagari bwose buzi ikibazo cye kuko bwagiye bugerageza kenshi kubumva ariko umugabo akanga kwitaba kugeza ubu akaba yaranatorotse batazi aho yagiye.

Agira ati «,dufitanye abana 6 ariko abakuru babiri b’abahungu yarabamenesheje abirukana  mu rugo kuko ari bo  bantabaraga yigeze no kubakubita bajya mu bitaro , bagiye iyo za Kigali nsigarana n’abakobwa bane gusa ,igihe cyose iyo ubuyobozi bwamutumagaho ntiyitabakuko nawe aba abizi ko ampora ubusa».

Si uyu mugore wenyine uvuga ko akubitwa kuko muri aka kagari ngo abagore barakubitwaga cyane ariko nyuma y’ibiganiro byahawe imiryango 20 yari yabaruwe ko ibanye nabi ubu 15 muri yo yamaze guhinduka ibanye neza.

Mujawayezu scholastique ushinzwe inama y’Igihugu y’abagore muri aka kagari avuga ko amakimbirane yahabaga cyane cyane ngo yaturukaga ku bagabo  bahohotera abagore babakubita bitwaje ko cyera hari umuco wo gukubita abagore dore ko nawe yihereye ngo yakubitwaga ariko akaza kubiganiraho n’umugabo we akaba yarabiretse .

Agira ati « twabaruye ingo zose zibanye nabi mu kagari kacu mbibwira gitifu wacu tukabahuza muri cyumba cy’inama cy’akagari ubundi tukabaganiriza ,tukabagira inama ubu mu miryango 20 twari dufite  15 yamaze guhinduka n’indi turacyayegera twizeye ko bizacyemuka kuko hari ubwo usanga bapfa utuntu tworoshye ariko babona ababagira inama bakabireka bagahinduka ».

Mujawayezu avuga ko ibi babigezeho babifashijwemo n’incuti z’umuryango kuko ari nazo ziba zifite amakuru menshi kubarusha bakayamenya ari bo bayakuyeho.

Ibi binavugwa na Gahutu  Louis uhagarariye Incuti z’Umuryango mu murenge wa Nyamabuye nawe wemeza ko iyo ingo zibanye nabi zitaweho zikabona abazisura bakazigira inama zihinduka zikaba nzima kuko nawe mu mudugudu atuyemo yabikoze kandi bigakunda.

Agira ati « iyo hari umuryango twamenye ubanye nabi turawusura tukagenda turi abagabo n’abagore umubare ungana ,wa muryango tukumva ibyawo iyo tumaze kumva ufite amakosa tubagira inama ,niba ari umugore ba bagenzi bakamubwira uko akwiye  yitwara niba ari umugabo nawe gutyo twarabikoze mu mudugudu wacu twari dufitemo imiryango 6 yose yarahindutse ubu babanye neza nabo baratanga ubuhamya.»

Uwamariya Béatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga ,avuga ko kuganiriza imiryango ibanye nabi mu buryo buhoraho kandi bwihariye ari ingamba bafashe yo kurandura amakimbirane n’ihohoterwa byo mu ngo .

Agira ati «twabanje kumenya ababanye nabi dufite urutonde rw’izo ngo ,kimwe cyo twiyemeje ni ukuzegera tukazumva tukaziganiriza ndetse tukanazunga ,kuko nubwo hari ababa bifuza gutandukana ariko si cyo kiba kihutirwa iyo umuryango utanye usanga n’abana babo babayeho nabi bakabura uburere ,ikiba kihutirwa kuri twe ni ukubunga bakubaka umuryango mwiza utekanye ,kuko iyo umuryango udatekanye n’Igihugu ntikiba gitekanye umutekano wa mbere uhera mu ngo kandi urugo rutetekanye n’umuturanyi ntaba atekanye ariko aho tubonye birenze byananiranye icyo gihe tubereka inzira bacamo bagatandukana twirinda ko hazavamo urupfu»

Meya  Uwamariya Béatrice akomeza agira ati «dufite gahunda y’Umuzi w’ubupfura aho dufata ingo zibanye neza buri muryango tukawuha undi ubanye nabi ukawusura, ukawataho uwugira inama mu biganiro kugeza ubwo uhindutse ndetse dufite na gahunda ya Mvura nkuvure  n’ijisho ry’umuturanyi izi gahunda zose ni nziza zigamije kugira inama iyo miryango binyuze mu biganiro kandi twarabibonye hari izahindutse zitanga ubuhamya».

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko buri wa mbere mu ishami rishinzwe imiyoborere muri aka karere hakirwa ibibazo by’abaturage ,umuntu akakirwa mu buryo bwhariye  kandi akanagirwa inama bitewe n’uko ikibazo kimeze.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!