bwiza.com
Ahabanza » Ntabwo ari buri Muhutu wifuzaga ko dupfa – Uwimana utaribagirwa ko yari atwite imvutsi muri jenoside
Amakuru Politiki

Ntabwo ari buri Muhutu wifuzaga ko dupfa – Uwimana utaribagirwa ko yari atwite imvutsi muri jenoside

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, Denise Uwimana arakibuka ukuntu muri Mata 1994 yari atwite inda y’imvutsi kuko yari yujuje amezi acyenda, yihishe munsi y’igitanda mu kizenga cy’amaraso y’abo mu muryango we bari bishwe nta hantu hatekanye afite ho kubyarira mu gihe umuhungu we mukuru yamubazaga niba ari ryo herezo ry’Isi. Gusa ati: “Ntabwo ari buri Muhutu wifuzaga ko dupfa!”

Ibi ni ibikubiye mu gitabo Denise Uwimana yise “From Red Earth”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko ‘Guturuka/Kuva mu Isi itukura’.

Nubwo hashize imyaka myinshi Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bisa nk’aho yabaye ejo ku barokotse.

Nahumekeye mu maraso,” uyu ni Uwimana mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Christiane Amanpour cyatambutse kuri CNN kuwa Gatanu ushize.

Ngo hari ku itariki 16 Mata 1994. Iminsi 10 mbere yaho nibwo indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yahanuwe birangiza amasezerano yo guhagarika intambara biba n’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni mu minsi 100.

Abahezanguni b’Abahutu bibasiye Abatutsi n’abahutu batari bahuje ibitekerezo bakoresheje intwaro zose zishoboka nk’impiri, imipanga, imbunda n’ibindi. Abagabo bihindutse abagore babo, insengero ziba amabagiro, amashuri ahinduka imva. N’uruhinja ntirwagiriwe impuhwe.

Abamalayika boherejwe n’Imana

Muri iki gitabo cye, “From Red Earth”, Denise Uwimana agira ati: “Ntabwo ari buri Muhutu wifuzaga ko dupfa”. Akomeza agira ati: “Ndabizi abana banjye nanjye tuba twarapfuye inshuro nyinshi, iyo hataba inshuti zanjye nkeya z’Abahutu zaturindaga.”

Uwimana akomeza avuga ko yabyaye arinzwe n’umuturanyi we w’Umuhutu. Nyuma yo kubyara, ngo inshuti ye y’Umuhutu yamusabiye ku wari burugumesitiri nawe w’Umuhutu kubareka bagatwara Uwimana n’abana be ku ivuriro ryari mu giturage cy’iwabo. Iri vuriro ngo ryabaye ubuhungiro bw’Abatutsi, inshuti zabo z’Abahutu zikajya zibashyira ibyo kurya, zikabamenyesha uko ibintu byifashe ndetse zikajya gukingiza uruhinja rwa Uwimana.

“Nabonye ubufasha ntateganyaga ku Bahutu,” ibi nibyo yakomeje abwira umunyamakuru. Ati: “Bamwe mu baturanyi banjye ntateganyaga ko baba ari bo bamfasha.” “Bari nk’Abamalayika boherejwe n’Imana”.

Nubwo yishimira ko hari bamwe mu baturanyi be bamutabaye, uyu mwana we wabyawe muri jenoside wujuje imyaka 25 ntazi se, Charles, utari kumwe n’umuryango we ubwo jenoside yatangiraga.

Uwimana ati: “Ndabizi yishwe n’intagondwa z’Abahutu ariko sinzi aho bamushyize.”

Ibi biracyari ihungabana kuri twe.”

Ubwo yabazwaga niba yari yarateganyaga kuzaba umupfakazi ku myaka 29, Uwimana yasubije ko atigeze abiteganya. Ati: “Narotaga ibintu byinshi byiza n’umugabo wanjye. Ariko bitunguranye byose byaracitse,”

Uwimana avuga ko bwa nyuma abona umugabo we hari ku itariki 05 Mata 1994. “Yarampobeye gusa arambwira ndagukunda, maze aragenda.”

“Nabwiye Imana nti: Warantengushye’

Ku ruhande rw’iwabo wa nyina wa Uwimana, benshi mu bo bafitanye isano ngo biciwe mu nsengero. Insengero nyinshi zabaye amabagiro muri jenoside, ibihumbi byabaga byahahungiye byumva ko nta watinyuka kwicira umuntu mu nzu y’Imana basanga baribeshye.

Ni mu gihe nyamara byavugwaga ko 90% by’Abanyarwanda ari abakirisitu biganjemo Abagaturika ariko ntibyabuza n’abapadiri n’ababikira bicwa.

Uwimana ati:”Sinashoboraga kwizera ko abantu bizeraga Imana, bitwaga abakirisitu, babigiramo uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye. Nabwiye Imana nti: Warantengushye”.

Nyuma y’ibi byose ariko, Uwimana yiyemeje inzira yo kubabarira akuye imbaraga muri Bibiliya. Ati: “Nagombaga guha amahirwe aba Bahutu bishe, kugirango bumve ko bagize nabi.”

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, Uwimana ngo yitangiye kwamagana igitekerezo cy’uko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu rifatwa nk’aho atari abantu. Yashinze Iriba Shalom International, umuryango udaharanira inyungu ufasha abarokotse kubona imbabazi no mu bijyanye n’ubwiyunge.

Perezida Kagame muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yakomoje ku kamaro k’ubwiyunge avuga ko mu 1994 nta cyizere cyari gihari usibye umwijima gusa, ariko umucyo wongeye kurasira u Rwanda. Ati: “U Rwanda rwongeye kuba umuryango na none.”

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!