bwiza.com
Amakuru Politiki

Iburasirazuba: Abayobozi basabwe kwirinda kuvangura abo bayobora bakababonamo ubunyarwanda

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abayobozi ba perefegitura n’amasuperefegitura, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi n’abakozi kwirinda ivangura abo bayobora bakababonamo ubunyarwanda aho kubabonamo amoko .

Guverineri Mufulukye Fred yabwiye abayobozi ko bakwiye gutandukana n’abayobozi ba mbere ya jenoside baranzwe n’amacakubiri bakica abo bakoranaga ndetse n’abaturage bari bashinzwe kuyobora.

Yagize ati: “Hari generation yaranzwe n’ivangura iza kugera aho itwicira abantu, uyu munsi twebwe tugomba kugira itandukaniro tukaba generation ishyize imbere imikorere myiza, imiyoborere myiza, ubumwe bw’Abanyarwanda”,

“Ndasaba abakozi bagenzi banjye ari abakozi ku rwego rw’Intara n’Abakozi b’Uturere tugize iyi Ntara; kuba turi aha twibuka abari Abakozi tubikuremo amasomo yo guharanira buri gihe icyiza, ibyo dukora duharanire ko nta vangura rigaragara mu kazi no mubyo dukora byose nsabye abayobozi guharanira ko ibikorwa bakora bituma abaturage bayoboye bababonamo ubunyarwanda, kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside n’izindi mvugo zise zihembera urwango mu banyarwanda.”

Uwari uhagarariye imiryango y’abari abakozi bibukwa, Umuhoza Mutangazwa Liane, yavuze ko bashimira Intara y’Iburasirazuba yahaye agaciro ababo ndetse anashimira uburyo intara yafashije imiryango y’abishwe ,imiryango 11 yahawe inka ndetse indi miryango yari ifite ibibazo by’amazu yangiritse babafashije kuyasana .

Mu ijambo rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase,  yahumurije abarokotse abizeza ko jenoside itazongera kubaho.

Yagize ati: “Iyi ntara yabaye igicumbi cy’amateka meza, imiyoborere myiza, imikorere myiza, ubupfura mu bantu, n’ubunyarwanda nyabwo mu mpera z’imyaka ya za 50 (1959) mu nkubiri y’amashyaka yazanye n’amacakubiri , yatinze kuyakira kubera abayobozi beza n’ubwo bitaje kurama.

 

Minisitiri Shyaka ati: “Iyi ntara ariko yanabaye indiri y’amahano mu rwego rw’imiyoborere, kuko yabayemo abayobozi nka Burugumesitiri Gatete n’abandi ariko  icyo twifuza nk’ubuyobozi bw’igihugu cyacu n’ukudasubira inyuma n’uguhanga ibyiringiro bishya by’iterambere n’umutekano ejo heza bye kuba inzozi ahubwo bishyirwe mu ngiro kandi ibyabaye ntibizongera ukundi nimuhumure twibuke twiyubaka.”

Abari abakozi bibukwa barimo na Ruzindana Godfroid wari Perefe wa Kibungo, 19 nibo bamaze kumenyekana n’abakoreraga Perefegitura ya Kibungo na Superefegitura ya Kanazi bagera kuri 19 .

 

Izindi wakunda

Bwiza.com