bwiza.com
Ahabanza » Kiliziya ya Notre Dame de Paris yahiye, Macron asubika gahunda ye
Amakuru

Kiliziya ya Notre Dame de Paris yahiye, Macron asubika gahunda ye

Kiliziya ya Notre Dame de Paris iherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa ifashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba w’uyu wa 15 Mata, ituma Perezida Emmanuel Macron asubika imbwirwaruhame ye.

Inzego z’umutekano muri uyu mugi zivuga ko iyi nkongi yaje ari impanuka(nta muntu uri inyuma yayo) ahubwo ishobora kuba yatewe n’ibikorwa byo gusana iyi kiliziya.

Iyi nkongi kandi yahagaritse imbwirwaruhame Perezida Macron yari kugeza ku baturage kuri uyu mugoroba. Yahise anafata urugendo yerekeza aho iyi nkongi yaberaga.

Imyotsi yayo yerekezaga kuri imwe mu nyubako ndende ya Eiffel(Tour Eiffel).
Perezida wa Amerika, Donald Trump yahise yandika ku rubuga rwe rwa Twitter avuga kuri iyi mpanuka:

“Birababaje kubona Notre Dame ishya. Birashoboka ko hifashishijwe imodoka zizimya bwangu bahashya umuriro.”

Umuyobozi w’umugi wa Londre, Sadik Khan na we yihanganishije Abafaransa ati : ” Twifatanyije namwe mu kababaro.”

Mu butumwa Macron we yatanze, yagize ati: ” Ubu abakirisitu gatulika barababaye cyane ndetse n’Abafaransa, kimwe n’inshuti. Mbabajwe no kubona kimwe mu bice bitugize gihiye.”

Ubwo abashinzwe kurwanya iyi nkongi basaga n’abayihasha, ni bwo uyu mukuru w’Igihugu yahasesekaye.

Telegraph iravuga ko inkongi yatangiye nyuma y’aho inyubako yafungiwe kubera ko gahunda z’umunsi zakorerwagamo zari zirangiye ariko ntiharamenyekana niba hari ibihangano by’agaciro byabashije kurokorwa. Iyi nyubako ibitsemo bumwe mu butunzi bw’abantu bakomeye nka Louis XVI na Papa Yohana Paulo II.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hari amahirwe yo kuba nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka.

Aya ni amafoto y’inkongi:

Notre Dame de Paris yubatswe mu 1163. Ni imwe mu nzu zisurwa cyane mu Bufaransa kuko yakira abakerarugendo 30,000 ku mpuzandengo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe