bwiza.com
Ahabanza » Kwibuka no kunamira abacu bazize Jenoside ni inshingano dufite twese nk’Abanyarwanda- Hon. Mukabalisa
Amakuru Featured Politiki

Kwibuka no kunamira abacu bazize Jenoside ni inshingano dufite twese nk’Abanyarwanda- Hon. Mukabalisa

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatile avuga ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusubiza abambuwe agaciro kabo ubwo bicwaga, bityo ko ntawe ukwiye kubiharirwa ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose.

Yabitangarije i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ahabereye umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe muri aka Karere. Akavuga ko n’ubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu rwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge hari abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hari abahakana n’abapfobya, bityo ko kwibuka byongera imbaraga zo gukomeza gushyira hamwe.

Yagiz ati “Kwibuka no kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano dufite twese nk’abanyarwanda. Kwibuka ni umwanya wo kunamira abacu no kubasubiza agaciro bavukijwe ariko ukaba n’umwanya wo kwibuka amateka mabi twanyuzemo”.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yishatsemo ibisubizo bishingiye ku muco maze ikora amahitamo yo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu cyari cyasenyutse, by’umwihariko ko abateguye Jenoside ari Abanyarwanda ubwabo batijwe umurindi n’abanyamahanga ngo n’ubundi bari baratangiye umugambi wo kurimbura Abatutsi. Abayishyize mu bikorwa ngo ni Abanyarwanda babaye ibigwari, abayihagaritse bakaba intwari z’u Rwanda.

Hon. Mukabalisa arasaba abanyarwanda kwiyumvamo ishusho y’Ubunyarwanda kugira ngo bakomeza guhuza imbaraga zo kubaka igihugu, ati “Twese hamwe tugomba guharanira gushyira hamwe twiyumvamo ubunyarwanda aribwo twubakiramo kuko nibwo buduhuje kandi bufite agaciro gakomeye kurusha ibindi byose. Kugarura amacakubiri mu bana b’u Rwanda no gukora Jenoside ntibyakorohera ababigerageza kuko ukuri kwacu kuragenda kurushaho kumenyekana kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Ukuri guca mu ziko ntigushye”.

Agenera urubyiruko ubutumwa bwo kwiyumvamo inshingano zo gusigasira ibyagezweho nk’abasigasira umutungo wabo bwite ndetse no gutekereza guhanga ibishya, bagamije gufatanya n’abandi banyarwanda kuyobora impinduka ziganisha aheza hifuzwa.

Murorunkwere Julienne warokokeye mu Karere ka Bugesera atanga ubuhamya yavuze ko ubwicanyi muri aka Karere bwashyizwemo imbaraga n’abasirikare babaga baturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Gako bitwaje intwaro zitandukanye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 45.

Hashyinguwe imibiri 161 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Muri uyu muhango wo kwibuka hashyinguwe indi mibiri 161 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi mibiri ngo yagiye iboneka mu duce dutandukanye tw’aka Karere.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!