bwiza.com
Ahabanza » Musanze: Inka z’abayobozi bakomeye ziragirwa mu birayi by’abaturage uvuze agakubitwa
Amakuru

Musanze: Inka z’abayobozi bakomeye ziragirwa mu birayi by’abaturage uvuze agakubitwa

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve barataka ihohoterwa bakorerwa n’abashumba biyita ab’abayobozi bakomeye baragira inka mu birayi byabo, bagira icyo bavuga bagakubitwa.

Bamwe muri aba baturage babwiye RBA dukesha iyi nkuru bavuze ko aba bashumba bavuga ko ibyo bakora nta kibazo kirimo kuko ngo abo ba Afande bahemba abadaso icumi ku munsi naho ‘home guards’bagahemba 50 ingunga imwe. Bongeraho ko aba bashumba bababwira ko gufata izi nka z’abakomeye babiterwa no kuba batazi abo ari bo.

Umwe muri aba baturage  ati “ Ikibyihishe inyuma ni uko baragirira abayobozi bo hejuru, bamwe numvaga bavuga ngo ni inka za afande. Ni nayo mpamvu barwanya Leta bavuga ko ngo tutazi afande [uwo bakorera]. Ngo yahemba abadaso bose bari bahari turu [tour] imwe.”

Undi ati “ Bishingikirije ko ngo  baragirira abayobozi bakomeye.”

Mugenzi wabo yunzemo “ Ubwo mbaye ndi mu kazi, mbona abana baje biruka, bati mama we bya birayi byacu babiragiye babirangije. Tubagezeho, tubabwiye ko batwoneshereje ahubwo batwirukaho.Twifuza ko aba bantu bahanwa.”

Ugize icyo avuga arakubitwa

Umwe mu badaso (DASSO) batabaye umuturage wari wonesherejwe ibirayi ndetse agakomeretswa n’amabuye yatewe n’abashumba yagize ati “ Abashumba baradukubise n’abandi baturage bahatuye badutera amabuye. Twari abadaso batatu n’aba home guard bane, tugezeyo batangira kudukubita n’ibwo nakomerekaga gutya Bari bafite n’imihoro. Haje kuza abandi ba home guard benshi inka tuzizana hano ku murenge.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko aba bashumba bagiye kubihanirwa kandi ko hagiye gufatwa n’ingamba zo guca uru rugomo.

Ati “ Ababikoze mbere bajyaga babaca amafaranga, bagahanwa bakariha ibyangijwe ariko twasabye RIB na polisi ko ababikoze bafatwa, bagahanwa mu rwego rw’urugomo. Gukubita no gukomeretsa umuntu ni icyaha, twasabye ko aba bakanirwa urubakwiye.”

Guverineri Gatabazi avuga ko ubyobozi bugiye gushaka ba nyir’iz’inka (ba afande, abakomeye) kuko iki kibazo ngo kitararangira aha. Yijeje abaturage ko uru rugomo rugiye gucika burundu.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!