bwiza.com
Ahabanza » U Bufaransa bwafatiriye imitungo y’abantu bane begereye ubutegetsi mu Burundi
Amakuru Politiki

U Bufaransa bwafatiriye imitungo y’abantu bane begereye ubutegetsi mu Burundi

U Bufaransa bwatangaje ko bwafatiriye imitungo y’abayobozi bane b’u Burundi bushinja kubangamira demokarasi cyangwa uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe mu 2015 nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza iyi manda yenda gusoza nk’uko iteka ryagiye ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 14 Mata mu Igazeti ya Leta rivuga.

Abantu imitungo yabo iri mu Bufaransa yafatiriwe barimo; uwahoze yungirije umuyobozi w’igipolisi cy’igihugu, Godefroi Bizimana, ushinjwa kubangamira demokarasi no gukoresha imbaraga z’umurengera n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe mu myigaragambyo yo kwamagana manda Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko azahatanira.

Abandi batatu ni; Gervais Ndirakobuca (uri ku ifoto), ushinjwa  nawe gukoresha imbaraga z’umurengera ku bigaragambyaga, Leonard Ngandakumana, wahoze ushinzwe ingendo za perezida ushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, no kugaba ibitero bya grenade ku bigaragambya, ndetse n’umukozi wa serivisi z’ubutazi witwa Mathias-Joseph Niyonzima ushinjwa gushishikariza ubugizi bwa nabi, gutoza Imbonerakure ndetse n’ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Iteka ryo kuwa 11 Mata rikaba rivuga ko imitungo y’aba bantu bavuzwe haruguru yafatiriwe nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Le Figaro ivuga.

Nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe muri Gicurasi 2015, nibwo hadutse imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cy’u Burundi igwamo abantu batari bacye abakabakaba ibihumbi 200 bahunga igihugu.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe