bwiza.com
Ahabanza » Umugore wari mu b’imbere mu myigaragambyo yahiritse Omar Bashir arahigwa bukware
Amakuru

Umugore wari mu b’imbere mu myigaragambyo yahiritse Omar Bashir arahigwa bukware

Umugore wari mu b’imbere mu myigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwa Omar El Bashir, Alaa Salah arashakiswa bikomeye n’abari bashyigikiye uyu muperezida.

Mu gihe cy’imyigaragambyo karundura, Salah yagaragaye ari hejuru y’imodoka mu Mujyi wa Khartoum ari nako avuga ubutumwa bukubita ahababaza ubutegetsi bwa Bashir by’umwihariko ku ibura rya demukarasi n’imiyoborere myiza mu gihugu cye.

Nyuma y’iyi myigaragambyo, ifoto ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi hasabwa ko yakwicwa.

Alaa Salah ubwo yari mu myigaragambyo ahagaze ku modoka/ Ifoto: Interineti

N’ubwo ahigwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Salah yagize ati “ Nari hejuru y’imodoka nto kugira ngo ngeze ijwi ryanjye ku baturage ku bijyanye n’ubutegetsi bubi. Mu by’ukuri twari dukeneye impinduka za demukarasi kandi twarabishoboye. Si ku nyungu zacu gusa ahubwo ni no ku bandi bazabaho mu gihe kizaza.”

Yongeyeho ko iby’abamuhiga ntacyo bimubwiye ati “ Nta kwigaragambya gushobora kugira icyo kugeraho kutarimo abagore. Ntushobora kuvuga ko ufite demukarasi abagore basigaye inyuma. Ntacyo bimbwiye kuba hari abavuga ko bazanyica. Iki ni igihugu cyanjye, nta bwoba mfite ahubwo icyo nsaba umuryango mpuzamahanga ni ugukomeza gukurikirana ibibera aha ngaha.”

Kuri ubu Alaa Salah ni ikimenyabose muri Sudan bitewe no kwigaragaza mu myigaragambyo yahiritse Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Alaa Salah afite imyaka 22 y’amavuko. Ni umunyeshuri muri kaminuza mpuzamahanga (SIU) akaba yiga ibjyanye n’ubwubatsi.

The Eastafrican

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!