bwiza.com
Ahabanza » Umusirikare wa FARDC ushinjwa kwica umunyeshuri yakatiwe igihano cy’urupfu
Amakuru Politiki

Umusirikare wa FARDC ushinjwa kwica umunyeshuri yakatiwe igihano cy’urupfu

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare, ashinjwa kwica umunyeshuri wigaga muri Kaminuza.

Uyu musirikare yakatiwe n’urukiko ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019, n’urukiko rwa gisirikare rwa Butembo muri Teritwari ya Beni, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umunyeshuri wo muri kaminuza ya Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Srg Makese Panzi yahamijwe kwica umunyeshuri witwa Nimi Yala Caleb wigaga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza ya ISDR (l’Institut supérieur de développement rural)/Kitsombiro.

Nyuma yo guhanishwa igihano cy’urupfu, urukiko rwananzuye ko agomba no gutanga amande y’ibihu 100 by’amadolari ya Amerika. Mugenzi we bari kumwe, Mbuyi Prospère we yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri no gutanga amande y’ibihumbi 200 by’amafaranga ya Congo, y’amande.

Srg Makese Panzi w’imyaka 55 y’amavuko na  Mbuyi Prospère w’imyaka 22 babarizwaga mu ngabo za Congo ziri i Butembo. Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd kibitangaza, abanyeshuri bari aho urubanza rwabereye bishimiye umwanzuro w’urukiko n’uburyo urubanza rwihutishijwe, mugenzi wabo wishwe ngo akaba yahise abona ubutabera.

Caleb yishwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, akaba yari mu kivunge na bagenzi be ubwo bigaragambyaga muri uyu mujyi wa Butembo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!