bwiza.com
Amakuru Politiki

U Rwanda rurarinzwe kandi rufite umutekano nta waruhungabanya- Guverineri Gasana

Ubwo mu Murenge wa Kiyumba, mu cyahoze ari Komini Nyabikenke bibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,   umuyobozi  w’Intara y’Amajyepfo, Gasana K.Emmanuel yahumurije abarokotse  jenoside  ababwira ko imbaraga zakoreshejwe n’ingabo za FPR- Inkotanyi zirokora U Rwanda ntaho zagiye ahubwo ngo zikubye kabiri.

Guverineri Gasana  avuga ko U Rwanda rurinzwe  kandi rufite umutekano nta waruhungabanya. Avuga ko n’Abacengezi bari barayogoje agace ka Ndiza mu 1999 igihe gitoya abatarapfuye basubiye muri Congo n’ubu bagishaka kuza koreka imbaga y’Abanyarwanda.

Akomeza avuga ko imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari yo yatumye  Kiyumba mu mateka yayo ubu harimo kubakwa ibitaro by’intangarugero  ndetse n’amashuri meza y’imyuga atanga ubumenyi n’ubushobozi benda gutaha bugufi, byose bikazafasha abaturage baho kugira ngo bagire imibereho myiza ndetse n’imihanda irimo kuhubakwa n’iterambere barimo kubona uyu munsi.

Agira ati «Muhumure n’ubwo mwabuze abanyu  mufite Igihugu, mufite ubuyobozi bwiza bufite politiki nziza kandi yubakiye ku ndangagaciro na za kirazira nyarwanda ,u Rwanda ruzira amacakubiri ni umuryango wanyu rero kandi rero ni umuryango ubafite ku mutima ».

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko aka gace ka Kiyumba kari agace katari koroshye kuko hari harimo Interahamwe  kandi n’abayobozi baho bari zo ndetse hakiyongeraho n’Interahamwe z’uwari Mbonimana Callixte wari Minisitirii w’urubyiruko n’amakoperative uvuka muri aka gace.

Agira ati «Kurokokera muri aka gace ntibyari byoroshye, abayobozi yaba uwari Burugumesitiri, yaba Callixte Nzabonimana bose bari bafite  Interahamwe zitorezaga muri iyi misozi ya Ndiza   hakiyongeraho ko uwari Minisitiri w’intebe w’icyo gihe Kambanda Jean ubwo yazaga kubasura aho bitorezaga abazaniye imbunda akabereka ko na we ayifite yari ku murenge wa Kibangu.»

Umwe mu barokotse Jenoside, Muzuri Clément, avuga ko ubwo bahungiraga ku biro bya Komini Nyabikenke bizeye ubutabazi n’ubuhungiro batabibonye ko ahubwo kuri ibi biro haguye Abatutsi benshi bari bahahungiye ndetse ngo Interahamwe zazaga kubica wabonaga ko zikora nk’izahawe Akazi.

Agira ati « Bazaga bambaye bitakuma  n’imihoro na za Ntamongano y’Umwanzi ubona ko aria bantu barimo gukorera ibihembo koko atari ukwica gusa ,kuko Abatutsi biciwe ku biro bishwe nabi bakatubwira ngo tubasohokere mu biro byabo kandi byarubakiwe Abaturage bose.»

Mico Joseph ushinzwe amategeko mu muryango Ibuka mu karere ka Muhanga avuga ko muri rusange Abacitse ku icumu bari babayeho bakomeye ariko bagicibwa intege na bamwe bavuga amagambo abakomeretsa kandi ari abanyabwenge bize ndetse bakaminuza mu miterere ya muntu (philosophia) ariko ngo ntibacika intege kuko bazi umurongo mwiza Leta yashyizeho w’ubumwe n’ubwiyunge n’umuco w’amahoro.

Agira ati « Icyo nsaba Abacitse ku icumu bakomeza gukora  badacitse intege kuko iyo unyura mu bikomeye nubwo bigutera ibikomeye ariko bisiga ukomeye uko gukomera kwacu rero ni zo mbaraga zizatuma twubaka Igihugu.»

Muri uyu murenge wa Kiyumba hashyinguwe Abantu 730 abahatuye bavuga ko uyu mubare ari mutoya ukurikije Abatutsi bagiye bicirwa ku misozi muri aka gace ,Ubuyobozi bukaba bukomeje gusaba abaturage ko uwaba azi ahajugunywe abantu yahavuga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!