bwiza.com
Ahabanza » Uganda irimo gushaka uburyo ikibazo ifitanye n’ u Rwanda cyakemukira mu biganiro
Amakuru

Uganda irimo gushaka uburyo ikibazo ifitanye n’ u Rwanda cyakemukira mu biganiro

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko barimo kwifashisha ibiganiro kugira ngo bakemure ibibazo biri ku mipaka y’ibihugu byombi. Ibyo yabivugiye mu kiganiro ubwo yagezaga ingengo y’imari ikenewe mu mwaka w’2019/20, ku kanama gafite mu nshingano ububanyi n’amahanga uyu munsi Ku wa 16 Mata 2019.

Minisitiriw’ububanyi n’amahanga Okello Oryem, yavuze ko bafitanye ikibazo na Leta y’u Rwanda ariko kidakaze kandi ko bizeye ko gishobora gukemurwa mu nzira zisazwe.
Ati” Ku ruhande rwacu turimo gukoresha inzira z’ibiganiro kugira ngo dukemure ikibazo. Imipaka yacu irafunguye ku Banyarwanda bose , abaza mu gihugu ku mpamvu z’ubucuruzi cyangwa gusura abavandimwe b’abo”

Yanaburiye abanyarwanda baba muri Uganda ko Umunyarwanda wese uzagerageza guhungabanya umutekano muri Uganda azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ati” Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuza muri Uganda ariko bakubahiriza amategeko.Nta muntu uzihanganirwa igihe aramutse anyuranyije n’amategeko y’iki gihugu. ”

Iyi nkurudukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda,The daily Monitor ivuga ko Ibyo yabivuze mu gihe yarimo asubiza ikibazo cy’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, Jack Wamai Wamanga wabazaga icyo Uganda irimo gukora ngo ikemure ikibazo ifitanye n’u Rwanda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, muri Gashyantare yatangaje ko ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bimaze imyaka ibiri kandi ko bishobora gukemuka, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya The East African.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe