bwiza.com
Ahabanza » Umugore n’umugabo batawe muri yombi ku bw’urusaku bateje mu gihe cy’akabariro
Utuntu n'utundi

Umugore n’umugabo batawe muri yombi ku bw’urusaku bateje mu gihe cy’akabariro

Umugore n’umugabo bo mu gace ka Meru batawe muri yombi banacirwa urubanza mu rukiko baryozwa guteza induru mu gihe cy’akabariro.

Chacha Mwiti w’imyaka 24 na Joan Makokha w’imyaka 31 bagejejwe mu rukiko  bashinjwa guteza urusaku. Ni nyuma y’aho umupfumu witwa Magoola Twaha yageragezaga kubatandukanya.

Nyuma y’ibi byose polisi yaje kugera kuri ‘lodge’ yitwa Palm Guest House kugira ngo ibungabunge umutekano. Byasabye ko yitabaza kurasa mu kirere kugira ngo itatanye abari baje kwihera ijisho.

Aba uko ari batatu basabwe kwishyura ibihumbi 20 by’amashilingi ya Kenya cyangwa kwishyura ibihumbi 50 nk’ingwate.

Urubanza ruzasomwa kuwa 15 Gicurasi 2019

Ghafla

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!