bwiza.com
Ahabanza » Gen. Iyamuremye ukuriye FDLR arakekwaho kuba inyuma y’ifatwa rya Bazeye na Abega
Amakuru Politiki

Gen. Iyamuremye ukuriye FDLR arakekwaho kuba inyuma y’ifatwa rya Bazeye na Abega

Vuba bidatinze ngo mushobora kumva gucikamo ibice gukomeye mu buyobozi bwa FDLR , aho amakuru avuga ko umuyobozi wayo, Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro ngo yaba ari mu mazi abira ashinjwa kugambanira bagenzi be bigatuma batabwa muri yombi.

Mu mwaka ushize wa 2018, abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bataye muri yombi Lt Col. Jean-Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega, wari ukuriye ubutasi muri FDLR, ndetse na mugenzi we Ignace Nkaka, uzwi nka La Forge Fils Bazeye. Bombi nyuma boherejwe mu Rwanda aho bakurikiranweho n’urukiko ibyaha bitandukanye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FDLR mu birindiro byayo I Masisi kuwa 14 Mata, ryavugaga ko abarwanyi barakariye abayobozi babo banasobanura uko aba bayobozi babo babiri batawe muri yombi.

Itangazo rivuga ko mbere y’itabwa muri yombi rya Nsekanabo na Nkaka, batumvikanaga na Gen. Iyamuremye ku mugambi we wo gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Gen. Iyamuremye nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Taarifa ikomeza ivuga, avugwaho kuba afitanye imikoranire n’abaherwe baba muri Mozambique bitwa Révocat Karemangingo na Théoneste Misago batera inkunga FDLR.

Aba bacuruzi bakaba bavugwaho gukorana bya hafi na Gen Iyamuremye ndetse kuri ubu bakaba bakorana bya hafi na RNC, ari nayo mpamvu yaba yaratumye uyu agambanira uwari ukuriye ipereza n’umuvugizi wa FDLR bagatabwa muri yombi mu buryo bwabatunguye.

Mwebwe muri hano mu mashyamba muzi neza ko tutashyigikiye imibanire hagati ya Gen Iyamuremye n’abacuruzi babiri muri Mozambique,” ibi ni ibikubiye mu itangazo rya FDLR.

Abarwanyi ba FDLR bakomeje baburira umuyobozi wabo bamushinja ibikorwa by’ubugambanyi. “Tumuhaye ukwezi kumwe ko gukosora amakosa ye yose yarenze igaruriro.”

Ntiba nta mpinduka zibaye mu gihe cy’ukwezi kumwe, musengere Gen Iyamuremye Imana izamwakire,”

Kuwa 08 Mata nibwo Nsekanabo na Nkaka bagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho uwa mbere yunganirwa na Beata Dukeshimana mu gihe mugenzi we yunganirwa na Milton Nkuba.

Aba bagabo bombi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, gufatanya na guverinoma y’amahanga n’indi mitwe hagamijwe gushoza intambara mu Rwanda n’ibindi.

Mu rukiko aba bakaba baravuze ko bafashwe bava I Kampala muri Uganda, aho ngo bari boherejwe kurushaho kubaka ubufatanye na RNC.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!