bwiza.com
Ahabanza » Perezida Tshisekedi yahishuriye abaturage be icyo yaganiriye na Perezida Kagame na Museveni
Amakuru Politiki

Perezida Tshisekedi yahishuriye abaturage be icyo yaganiriye na Perezida Kagame na Museveni

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yasuye u Rwanda anagirana ibiganiro na Perezida Kagame akubutse muri Uganda, aho naho yari yahuye na Perezida Museveni. Uyu muperezida mushya wa Congo akaba yatangarije abaturage be ko ibiganiro yagiranye n’abaturanyi be, bigamije gushakira amahoro n’umutekano akarere muri rusange.

Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Teritwari ya Beni ku wa 16 Mata 2019, Perezida Tshisekedi yatangarije abaturage baho dore ko bazonzwe cyane n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, ko ibiganiro yagiranye na bagenzi be, Kagame na Museveni, bemeranyijwe gusigasira amahoro n’umutekano  by’umwihariko muri Congo.

Yagize ati “Ku birebana n’umutekano, nababwira ibi bikurikira: Nabanje guhura n’abakuru b’ibihugu duturanye [Uganda & Rwanda]. Natangarije aba bakuru b’ibihugu ko niba turi abavandimwe ko twareka kwicana, igihe kirageze ko duha abaturage bacu ibyo bifuza kurusha ibindi aribyo amahoro n’umunezero”.

Yakomeje avuga ko bamwizeje ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Congo. Ibihumbi by’abaturage bo muri Beni bakaba bari bamuteze amatwi, banamuhanze amaso mu gihe baheranwe n’agahinda bahora baterwa n’ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba za ADF.

Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo kibitangaza, ngo Perezida Tshisekedi yizeje abaturage bo muri Beni ko ikibazo cy’inyeshyamba za ADF kigiye kuva mu nzira kandi vuba.

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zatangiye kurwanira mu mashyamba ya Congo kuva mu 1995. Izi nyeshyamba zashyizwe mu mitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni, zikaba zishinjwa ubwicanyi zakoze muri Beni kuva mu mwaka wa 2014, ibihumbi by’abaturage bakaba barishwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe