bwiza.com
Ahabanza » RDC: Perezida Tshisekedi i Beni yijeje kurangiza ibikorwa by’umutwe wa ADF
Amakuru Politiki

RDC: Perezida Tshisekedi i Beni yijeje kurangiza ibikorwa by’umutwe wa ADF

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mata yatangiye uruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bw’igihugu bwabaye isibaniro y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ndetse n’Igisirikare cya leta.

Yageze mu Mujyi wa Beni, ahishwe abantu amagana kuva mu 2014. Muri ubu bwicanyi, Leta ya Congo irega umutwe w’inyeshyamba z’Abagande, ADF, kuba inyuma y’ubwicanyi butandukanye bukorerwa muri iki gice.

Intara ya Kivu kandi irimo umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ba FDLR umaze imyaka isaga 20 uhakorera ibikorwa bitandukanye bibangamira umutekano w’abanyagihugu.

Abaturage basaba umukuru w’igihugu kugarurira amahoro, umudendezo, n’ububasha n’ubutegetsi bwa leta. Perezida Tshisekedi yageze i Beni akubutse i Goma n’i Lubumbashi muri Katanga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bateraniye ku cyicaro cy’Umujyi wa Beni mbere yo gusura ahavurirwa Ebola,  Perezida Felix Tshisekedi yijeje gusimbuza abasirikare bamaze igihe kirekire muri aka karere kugarura umutekano byarabananiye.

Yaboneyeho guhamagarira Abanyekongo bari mu mitwe y’inyeshyamba kwishyikiriza ubuyobozi, abatazabikora bakitegura ingaruka, aho yanavuze ko batazihanganira na gato abanyapolitiki na bamwe mu basirikare bakuru bashyigikira iyi mitwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe