bwiza.com
Ahabanza » Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahurijwemo abahanzi The Ben, Masamba, Tonzi, Aaron Nitunga ibumbatiye ubutumwa
Imyidagaduro

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahurijwemo abahanzi The Ben, Masamba, Tonzi, Aaron Nitunga ibumbatiye ubutumwa

Abahanzi batandukanye barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aaron Nitunga n’abandi batandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Dusohoze ikivi’yibanda ku gukangurira abantu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, gukunda igihugu, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi butumwa butandukanye.

Umwanditsi w’iyi ndirimbo, Merchiore Mecky Kayiranga avuga ko igitekerezo cyavuye ku wundi muntu ariko iyi ndirimbo yaje kuyandika akayishyiramo ubutumwa bw’ingirakamaro ku Banyarwanda by’umwihariko mu rugamba barimo rwo kubaka igihugu cyabo banakirinda.

Ati “ Iyi ndirimbo ni iya buri muntu wese uzabasha kuyumva, ibumbatiye ubutumwa. Ni iy’Abanyarwanda. Ni indirimbo ivuga ku  Rwanda  rwavuye ahabi ariko rukaba ari ikitegererezo, kubera ko abana barwo babaye nka ya mashami yashibutse ku giti cy’umuzabibu. Aya mashami yaje kwera amagana hatitawe ku bicantege cyangwa ibigoye bihari buri Munyarwanda uriho uyu munsi yarakwiye kusa ikivi, yarakwiye guharanira ko jenoside itazongera kubaho, gukunda u Rwanda n’abarutuye bikaba intego.”

Uyu mwanditsi avuga ko bitamworoheye guhuriza hamwe aba bahanzi bamwe baba hanze y’u Rwanda ariko ko ku bw’Imana iyi ndirimbo yabashije kugera ku musozo.

Ati “ Ntibyari byoroshye guhuriza hamwe aba bahanzi bose haba ababa hanze y’igihugu ndetse n’abo mu Rwanda. Hari abandi bahanzi twashakaga ko bayiririmbamo ariko ntibyakunze. Abayiririmbamo ni abagize ubushake n’ubwitange bwo gutanga ubutumwa bwabo kandi bumvaga iki gitekerezo ari cyiza babidufashamo.”

Kayiranga avuga ko iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda 57 iri mu njyana ya R& B, ikaba yaratunganyijwe na Aaron Niyitunga mu gihugu cya Canada, itarashyirwa ku mugaragaro kuko igisuzumwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ariko ko mu minsi ya vuba izagera ku Banyarwanda.

Kanda hano ubone amagambo agize indirimbo ” Dusohoje ikivi” https://bwiza.com/wp-content/uploads/2019/04/Dusohoze-ikivi.pdf

 

Ubutumwa bwa buri muhanzi waririmbye muri iyi ndirimbo

 

 

The Ben 

The Ben  ni umuhanzi wamamaye hano mu Rwanda ukunzwe n’abatari bacye ariko kuri ubu akaba aba muri Amerika. Avuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 bivuze ibintu bitanu kuri we ari byo : Amateka, Kwiyubaka, Iterambere, Kubaho, Kurwanya ingengabitekerezo ya genoside n’inzangano.

Yongeraho ko  ” mu ndirimbo “ Dusohoze ikivi”  “ndahumuriza u Rwanda ngira nti, humura ntacyo uzaba nubwo hakiri abashaka gukoza inkoni mu nkovu.”

Mbabazi Phiona

Mbabazi Phiona ni umuhanzi uzwi mu Rwanda avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhora bibuka abishwe urubozo bazira akarengane.

Ati “Ndashimangira kubibuka kuko tubibagiwe twaba twiyibagiwe. Jye nawe dukomeze twibuke abana b’uRwanda umwanzi yatesheje ubuzima. Hanyuma twibuke tuniyubaka kuko Imana idushyigikiye muri byose”.

Ntwali Didier

Ntwali Didier ni umuhanzi akaba na Producer. Mu butumwa bwe yagize ati “Nanjye reka mfate umwanya umuntu wese mushimire ku kwitanga kwe, ibi bigaragaza ko buri wese yateye intambwe yo kumva ko ibyabaye mu Rwanda na jenoside yakorewe Abatutsi idakwiye kongera kubaho ukundi . By’umwihariko amagambo naririmbye nti tuzirikane abavandimwe bacu jenoside yakorewe abatutsi yatumazeho imiryango ” mbiririmba numvaga ndikubyumva cyane kuko byangezeho mbirebesha amaso yange rero numvaga ibyo ndirimba mbyumva cyane.”

Ashimangira ko ibikomere bya Jenoside bidakira,  akongeraho ati “Reka twibuke twiyubaka twuse ikivi cy’abana b’u Rwanda bishwe. Ndangije nsaba Imana ngo idukomeze kandi idusigasire mubiganza byayo nk’Abanyarwanda.”

Bahati Alphonse

Bahati Alphonse yungamo ati “Twese hamwe dukomeze twibuke abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko cyane dukoreshe imbaraga zacu zose tunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi mu rwatubyaye. Rwanda gihugu cyacu komera kandi ukomerane nabawe byumwihariko abashegeshwe nokubura Ababyeyi Abavandimwe ninshuti muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ashimirakandi abagize  igitekerezo cyo kuguhuriza hamwe bagenzi be ngo bafatanye guhumuriza no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tonzi

Tonzi we yagize atiUbutumwa nuko twakomeza kwibuka twiyubaka, kandi duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, jenocide against the Tutsi never again.”

Masamba Intore

“DUSOHOZE IKIVI” ni indirimbo y’u Rwanda. Masamba Intore aranguruye Ijwi agira ari «   Va mu icuraburindi ryazanywe n’abakwangwa urwanye abazapfobya genoside yakubayeho.

Aime Uwimana

Aime Uwimana ati “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, twamagane n’igisa nayo cyose. Never again. Imana ikomeze abacitse ku icumu ikomeze yubake Urwanda n’abanyatwanda iduhe ibitekerezo bizima n’urukundo nyarwo.”

Aaron Nitunga

Producer Aaron Nitunga ati “ Imana ishimwe kandi ihe umugisha abazusa ikivi cy’urukundo rw’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi badusigiye.”

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Indirimbo “ Dusohoze ikivi” yahuriyemo The Ben, Masamba, Tonzi n’abandi yashyizwe hanze - bwiza.com 27/04/2019 8:28 am at 8:28 am

[…] Byinshi kuri iyi ndirimbo: https://bwiza.com/2019/04/18/indirimbo-dusohoze-ikivi-yahurijwemo-abahanzi-the-ben-masamba-tonzi-aar… […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Ntibyemewe