bwiza.com
Amakuru

Abanyarwanda babiri baburiwe irengero muri Uganda

Abanyarwanda babiri  Sendegeya Théogene na Magezi Emmanuel biravugwa ko baburiwe irengero kuva mu mwaka ushize.

Abo mu miryango yabo bavuga ko abo bagabo babuze nyuma yo gufatwa n’abasirikare ba Uganda ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu i Mbarara umwaka ushize.

Imiryango ya Sendegeya na Magezi ifite impungenge ku buzima bw’abantu babo nyuma y’igihe bamaze batazi aho baherereye nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibi bibaye mu gihe hashize igihe Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gucuzwa ibyabo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Hari abandi Banyarwanda barimo Rwamucyo Emmanuel na Rutayisire Augustin bafatiwe i Mbarara baherutse gufatwa baratotezwa barekurwa nyuma y’amezi ane bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare.

Abanyamategeko babo bavuze ko kubajyana mu nkiko za gisirikare binyuranyije n’amategeko kuko ari abasivile. Bose nta cyaha kigaragara bashinjwe mu rukiko.

Sendegeya na Magezi birakekwa ko bashimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) bakajyanwa mu nzu z’ibanga batoterezwamo ziri hirya no hino muri Uganda.

Ibi ni nyuma y’aho Leta y’u Rwanda iherutse kugira inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!