bwiza.com
Ahabanza » Afurika y’Epfo: Dosiye y’iyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro
Amakuru Politiki

Afurika y’Epfo: Dosiye y’iyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro

Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Randburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata yasubije mu bushinjacyaha idosiye y’urubanza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya, aho bugomba gufata icyemezo cyo gukurikirana abashinjwa kurigiramo uruhare cyangwa bukabireka.

Muri Mutarama 2019, umucamanza yari yasabye ushinzwe iperereza kugaragaza ibyo yakoze ngo hatabwe muri yombi abanyarwanda bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Karegeya kuko ngo imyirondoro yabo n’aho baherereye hazwi. Ibijyanye n’iperereza byo byavanwe muri gahunda kuko ngo umucamanza yari afite ibisabwa byose byatuma afata umwanzuro.

Iperereza rya mbere ryagaragaje ko imyirondoro ya nyakwigendera, impamvu y’urupfu rwe n’itariki bizwi kandi ko urupfu rwe ari ingaruka z’icyaha cyakozwe. Ubushinjacyaha ngo bukaba bwakabaye bwaratangiye gukurikirana urubanza mu 2014 hagendewe ku bimenyetso bwari bufite.

Gusa, ngo imibanire ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda yagize uruhare mu gukurikirana abakekwaho uruhare mu iyicwa rya Karegeya nk’uko iyi nkuru dukesha Politicsweb.co.za. icyemezo cy’umucmanza cyo kuri uyu wa Kane kikaba kivuga ko ubushinjacyaha bugomba gufata ingamba zisumbuyeho kuko ngo abakekwa imyirondoro yabo izwi kandi bakoreye icyaha ku butaka bwa Afurika y’Epfo. Icyemezo bivugwa ko bizagora ubushinjacyaha kukirengagiza bugahitamo kudakurikirana aba bantu.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe