bwiza.com
Ahabanza » Amerika yohereje intumwa muri Sudan
Amakuru

Amerika yohereje intumwa muri Sudan

Leta z’unze ubumwe z’Amerika zohereje intumwa muri Sudan ku wa 18 Mata.2019. Ni intumwa zigamije gufasha mu ishyirwaho ry’ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nyuma y’uko uwari perezida ahiritswe ku butegensi.

Uwungirije umunyamabanya wa leta, ushinzwe Afurika y’Iburasira zuba, Makila James azagera I Khartoum muri Sudan muri izi mpera z’icyumweru.
Umuvugizi wa leta, Morgan Ortagus, yanavuze ko leta zunze ubumwe z’Amerika zabaye zisubitse gahunda yo gukura Sudan ku rutonde rw’ibihugu bishigikiye iterabwoba. Yongeyeho ko bishimiye gahunda ya Sudan yo gufungura imfungwa za Politiki no gusubiza abaturange mu ngo mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ati” Ubushake bw’abaturage ba Sudan bugaragaza ko iki ari igihe cyo gushyiraho leta ya bose, yubaha uburenganzira bwa muntu n’amategeko.’’

Ingabo zo muri Sudan mu cyumweru gishize, zahiritse Omar al-Bashi wari umaze imyaka isaga hafi mirongo itatu ayobora icyo gihugu. Ku buyobozi bwe akaba yarigeze kwakira Osama Bin Laden, uwari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba, Al Qaeda. Icyo akaba ari kimwe mu byatumye Sudan ishyirwa ku rutonde rw’ibihugu bifasha imitwe y’iterabwoba.

Iyi nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) ikomeza ivuga ko intego nyamukuru y’Amerika muri Sudan ari ukureba ko itsinda ryose rizahabwa inshingano zo huhererekanya ubuyobozi , rizategura ishyirwa mu bikorwa rizatuma hajyaho guverinoma ishingiye kuri demokarasi nyakuri kandi ishingiye ku byifuzo by’abaturage.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe