bwiza.com
Ahabanza » Sudani: Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir batawe muri yombi
Amakuru Politiki

Sudani: Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir batawe muri yombi

Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir wari Perezida wa Sudani batawe muri yombi nk’uko byatangajwe na Leta y’agateganyo y’iki gihugu.

Umuvugizi w’igisirikare, Gen Shams Eddin Kabashi yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Sudani, SUNA, ko Abdullah na Abbas al-Bashir batawe muri yombi mu mu rwego rw’ urugamba rwo kurandurana n’imizi ibyaranze ubutegetsi bwa Bashir.

Yongeyeho ko hari n’imitwe yitwara gisirikare itemewe n’amategeko yakoranaga na n’ishyaka ryari ku butegetsi kuri ubu iri kugenzurwa n’igipolisi cyangwa igisirikare.

Mbere, BBC dukesha iyi nkuru yahawe amakuru n’igisirikare ndetse n’abari inshuti za Bashir ko uyu ari muri gereza yo mu murwa mukuru Khartoum.

Hagati aho ariko, imyigaragambyo yakomeje abigaragambya bavuga ko batazava mu mihanda abasirikare batarasubiza abasivili ubutegetsi.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Sudan Tribune kiravuga ko aba bavandimwe ba Bashir ndetse n’umugore we bakekwaho kwikwizaho imitungo myinshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko igihe Bashir yari ku butegetsi.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!