bwiza.com
Amakuru

Uganda: Ukekwaho gushimuta umukerarugendo w’Umunyamerika yagejejwe mu rukiko

Byaruhanga Onesmus w’imyaka 43, uzwi ku izina rya Kaliisa, ku wa 18 Mata yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha bitatu n’igipolisi cya Leta ya Uganda.Ibyo byaha akurikiranyweho ni ubujura n’ibindi byaha bibiri bijyanye no kushimuta agamije gusaba amafaranga y’ingurane.

Byaruhanga akekwaho kugira uruhare mu ishimutwa ry’umukerarugendo w’Umunyamerika ,Endicott n’umushoferi we Mirenge Jean Paul.Abo bombi bashimutiwe muri Pariki yitiriwe umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth ku mugoroba wo ku wa 2 Mata 2019. Nyuma ba rushimusi bakoresheje telefone y’uwo mukerarugendo baka amafaranga y’ingurane bivugwa ko yanishyuwe.

Igipolisi cya Leta ya Uganda gikeka ko Byaruhanga yagize uruhare muri iryo shimuta acunga imigendere y’uwo mukerarugendo kuva muri pariki ya Bwindi kugeza muri pariki yitiriwe umwamikazi Elisabeth, nyuma agaha amakuru itsinda ry’abagizi ba nabi abarizwamo.

Iyi nkuru dukesha The New Vision, ikomeza ivuga ko umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko Byaruhanga yagize uruhare rukomeye muri iryo shimuta.

Ati” Byaruhanga yagize uruhare rukomeye mu ishimutwa ry’umwo mukerarugendo, mu gupanga iryo shimutwa no mu gutwara abashimuswe. Turimo gupanga kuzamushinja ibindi byaha we na bagenzi be.”

Ureste ibyo byabaye, Enanga yatangaje ko barimo gukora uko bashoboye ngo barwanye ibyaha byo gushimuta abantu.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!